Umuhanzi Aline Gahongayire ari gukorana na Bruno K ngo amufashe kumenyekanisha umuziki we muri Uganda.
Muri iki gihe uyu muhanzi uri mu myiteguro y’igitaramo azakorera i Kampala.
Bruno. K (yitwa Bruno Kiggundu) ni umuhanzi wo muri Uganda uzwi mu ndirimbo nka “Faridah,” “Omuwala” n’izindi.
Yamenyekanye cyane nyuma yo kuba uwa kabiri mu irushanwa rya Airtel Trace Music Stars.
Gahongayire yabwiye itangazamakuru ko yahisemo gukoresha uriya muhanzi ngo amubere n’umujyanama mu bya muzika wibanda ku mayeri yo kumenyekanisha umuziki we muri Uganda.
Ntaratangaza igihe igitaramo cye kizabera.
Aherutse gukorera mu Burayi ibindi bitaramo harimo i Bruxelles mu Bubiligi n’i Paris mu Bufaransa.
Aline Gahongayire aririmba indirimbo ziramya Imana.
Yavutse mu mwaka wa 1986, akaba akomoka muri Kamonyi y’ubu.
Umuziki we uhimbaza Imana, akawuvangamo no guha abantu inama z’imyitwarire iboneye.
Yashinze ikigo yise Ndineza Organization kandi indirimbo ze zamenyekanye ni Ndanyuzwe, Ubu Ndashima, Izindi Mbaraga…