Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Amabuye Y’Agaciro N’Amasambu Niyo Mitungo Ikunze Guhishirwa Mu Rwanda
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Ubukungu

Amabuye Y’Agaciro N’Amasambu Niyo Mitungo Ikunze Guhishirwa Mu Rwanda

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 29 January 2023 6:44 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Umuyobozi Nshingwabikorwa wa TI-Rwanda, Apollinaire Mupiganyi aherutse kubwira  abagize Ihuriro ry’ Inteko Ishinga Amategeko rishinzwe gukumira no kurwanya Ruswa (APNAC-RWANDA), ko amabuye y’agaciro n’amasambu biri mu mitungo ikomeye ikunze guhishwa mu Rwanda.

Ngo yandikwa ku bantu batari ba nyirayo hagamijwe guhunga imisoro no kwirinda ko aho iyo mitungo( akenshi haba hakemangwa) hamenyekana.

Abahabwa iyo mitungo ngo bayicunge nibo bazwi ku izina ry’abashumba.

Mupiganyi avuga ko hari abanyamigabane b’ibigo badakunze kwigaragaza baba bafite ababibasigariye ho bagaragara, akaba ari nabo bagira ububasha bwo gufata ibyemezo mu nama y’ubutegetsi.

Avuga ko hari igihe ‘umushumba’ wanditsweho imitungo y’umuntu ashaka uburyo ayegukana ku bw’amahugu, ibi akabikora cyane cyane iyo nyirayo apfuye ibi bigatuma umuryango we usigara ukennye.

Ati: “Nyiri umutungo iyo yitabye Imana hagasigara umugore we cyangwa umwana, uwo mutungo ntibaba bagishoboye kuwubona.


Umuyobozi Nshingwabikorwa wa TI-Rwanda, Apollinaire Mupiganyi (Ifoto@Kigali today)

Umuvunyi Mukuru, Nirere Madeleine, avuga ko umutungo utamenyekanishijwe iyo bigaragaye ko wabonetse mu buryo budakurikije amategeko, Leta iwufatira.

Hiyongeraho ko nyiri ikosa ahanishwa igifungo gishobora kugera ku myaka 10 n’ihazabu yikubye inshuro hagati y’eshatu n’inshuro eshanu z’ikiguzi cy’uwo mutungo.

Nirere yavuze ko mu mwaka ushize(2022) hari imanza zirindwi z’abantu batashoboye gusobanura inkomoko y’umutungo wabo, ndetse ngo hari n’abandi bagikorerwaho iperereza.

Abagize Ihuriro ry’ Inteko Ishinga Amategeko rishinzwe gukumira no kurwanya Ruswa (APNAC-RWANDA), basaba abo bantu kwigaragaza kuko baba ari bo ba nyiri imitungo ndetse n’abashumba babo bagasabwa kuvugisha ukuri.

Perezida wa Sena y’u Rwanda, Dr François Xavier Kalinda yifuje ko hafatwa ingamba zatuma iyandikishwa ry’umutungo rizajya rikorwa mu mucyo.

Perezida wa Sena y’u Rwanda, Dr François Xavier Kalinda( Ifoto@Rwanda Parliement)

Izindi nzego zitabiriye biriya biganiro harimo Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB), Ikigo gishinzwe Imisoro n’Amahoro (RRA), Ubushinjacyaha Bukuru bw’u Rwanda (NPPA) ndetse n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe umutekano n’iperereza (NISS).

Mu mbogamizi izo nzego zagaragaje harimo kuba imitungo yajyanywe hanze y’U Rwanda bityo kumenya aho iherereye ndetse no kuyikurayo bikagorana.

TAGGED:featuredImitungoKalindaMupiganyiRDBRuswa
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Kwiyamamaza Mu Mwaka Wa 2024, Kuganira Na Sultan Makenga…Perezida Kagame Aganira N’Itangazamakuru
Next Article Umunyarwanda Yavumbuye Agakoko Gashya Gatera Igituntu
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Abavandimwe Alicia Na Germaine Bakoze Indirimbo Bizeyeho Byinshi

Kubaka Urugomero Rwa Nyabarongo Bizatuma Havuka Ikiyaga Kizakora Ku Turere 8

Nyagatare: Batashye Isoko Risakaye Bari Barifuje Igihe Kirekire

Urwibutso Rwa Jenoside Yakorewe Abayahudi Baruhumanyije

Drones Zigiye Gukoreshwa Mu Kurwanya Imibu Yo Mu Bugesera

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Kagame Yaganirije Ingabo Azisanze i Gabiro

RDB Yamaze Impungenge Abafite Hoteli Mu Birunga

Uburundi Bwatsembye Ko Butazafungura Vuba Umupaka Wabwo N’u Rwanda

Rwamagana:Uwahoze Ari Umunyamakuru Wa Radio Agiye Kwishingira Iye

Perezida Wa Mozambique Yatangiye Uruzinduko Mu Rwanda

You Might Also Like

Imibereho Y'AbaturageMu Rwanda

Kigali: Abagore Baravugwa Kenshi Mu Biyobyabwenge

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUbubanyi n'AmahangaUmutekano

UNHCR Yaganirije AFC/M23 Ku Kibazo Cy’Impunzi Ziri Mu Rwanda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

U Rwanda Rushaka Kuba Igihugu Gikize Byuzuye-Kagame

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Perezida Wa Palestine Yimwe Visa Yo Kuzajya Muri Amerika Mu Nama Ya UN

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?