Amabwiriza Abakora Kuri Site Z’Ubwubatsi Bagomba Gukurikiza Mu Rwanda

Minisiteri y’ibikorwa remezo yasohoye amabwiriza ko abakora kuri site z’ubwubatsi bagatagomba kurenga 50%. Ni  amabwiriza bagomba gukurikiza  birinda kwanduzanya COVID-19

Itangazo rya Minisiteri y’ibikorwa remezo rivuga ko ariya mabwiriza atangajwe mu rwego rwo gushyira mu bikorwa ingamba z’Inama y’Abaminisitiri  ziherutse gutangazwa.

Ibigo by’ubwubatsi, abagenzura ibikorwa by’ubwubatsi n’abubatsi ubwabo bamenyeshejwe ko abakozi bakorera kuri za site z’ubwubatsi batagomba kurenza 50%.

Abakorera kuri site z’ubwubatsi bagomba kandi gukomeza gukurikiza amabwiriza yose yo kwirinda COVID-19 nk’uko yatangajwe na Minisiteri y’ubuzima.

- Kwmamaza -

Izo ngamba zirimo gupima umuriro abakozi binjira kuri site y’ubwubatsi, gukaraba intoki, guhana intera no kwambara neza agapfukamunwa.

Itangazo rya Minisiteri y’ibikorwa remezo rivuga ko izakomeza kugenzura ishyirwa mu bikorwa ryariya mabwiriza.

Muri iki gihe icyorezo COVID-19 kiri kwiyongera mu Rwanda inzego zo kukirwanya zafashe ingamba zikomeye zirimo n’uko abatuye mu karere kamwe batagomba kukavamo ngo bajye mu kandi.

Amabwiriza agenga site z’ubwubatsi

Abanyarwanda bose kandi bategetswe kuba bari mu ngo zabo saa moya z’ijoro, bagatangira ingendo zabo mu gitondo saa kumi.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version