Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Amabwiriza Ya Casque Y’Ubuziranenge Yagarutse
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu RwandaUmutekano

Amabwiriza Ya Casque Y’Ubuziranenge Yagarutse

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 14 November 2024 2:42 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Iyi casque iremeye
SHARE

Mu mpera za Gicurasi, 2024 higeze gutangazwa ko hari ingofero yujuje ubuziranenge  motari n’abagenzi bazajya bakoresha. Ibyayo byabaye nk’ibihagaze, ariko ubu amabwiriza y’ubuziranenge buzaranga iyo casque yongeye gusohorwa, ikaba igiye kuba ihame ku bamotari bose.

Hari itangazo ryasohowe n’Ikigo cy’igihugu cy’ubuziranenge, RSB( Rwanda Standards Board) rigena ibwiriza ry’ubwo buziranenge ryiswe ‘RS 576:2024-Protective Helmets for Motorcycle and Moped Users Specification’.

Iri bwiriza ryasohowe mu igazeti ya Leta yo ku wa 19, Kanama, 2024.

Amabwiriza k’ubuziranenge bw’ingofero ya motari n’umugenzi(Helmets/Casques) avuga ko ibyo zigomba kuba zujuje kugira ngo habungwabungwe umutekano w’abakoresha moto.

Itangazo rya RSB rivuga iki kigo cyamaze kubaka isuzumiro( laboratoire) ipima ubuziranenge bwa ‘casques’, kandi ko hari abakozi bayo batojwe  gukora uwo murimo nyuma yo kubona ko ingofero abamotari bafite zitarinda abantu gukomereka umutwe.

Kugira ngo casque ibe yemewe, hari ibirebwa.

Muri byo harimo ko yakuwe hanze ifite ikirango cyemewe ku rwego mpuzamahanga nka DOT cyo muri Amerika, ECE cy’i Burayi, Snell cy’Umuryango wigenga witwa Memorial, SHARP cy’u Bwongereza, AS/NZS 1698 cya Australia na New Zealand hamwe n’icyitwa JIS gitangwa n’Abayapani.

Mu kureba uko ibyayo bimeze, hakorwa isuzuma ryo kumenya niba ishobora koko kurinda umutwe w’umuntu, abakozi  bayikubita ibintu bitandukanye, kugira ngo barebe ko izashobora kurinda umutwe w’umuntu uguye ahantu aho ari ho hose.

Bareba kandi niba ishobora kuva mu mutwe w’umuntu moto iramutse yisimbije ahantu.

Harebwa ubukomere bw’umukandara unyuzwa munsi y’akananwa k’umuntu, niba uwo mugozi utamuniga cyangwa udacika byoroshye, bikaba byatuma kasike imuvamo.

RSB yabwiye abarebwa n’ishyirwa mu bikorwa ry’aya mabwiriza y’ubuziranenge avugwa kuyigana kugira ngo bahabwe ubufasha bwose bwa tekiniki bwakenerwa mu ishyirwa mu bikorwa ryayo.

Iri tangazo risaba abamotari gutangira gushaka iriya casque

Muri Gicurasi 2024 Minisiteri y’Ibikorwaremezo yatangije ubukangurambaga bwo gufasha abakoresha moto mu buryo butandukanye gukoresha casques zigezweho, zifite ubuziranenge bwisumbuye, bitandukanye n’izari zisanzwe.

TAGGED:featuredItangazoPolisi
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Abanyarwandakazi Bamuritse Imideli Mu Birori Byaririmbyemo Jennifer Lopez
Next Article Abikorera Barasabwa Gukuba Kabiri Ibyoherezwa Hanze
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Polisi Ivuga Ko Mu Mwaka Wa 2025 ibyaha Byagabanutse Kuri 15.7%

Abafite Ubumuga Biyemeje Kuzabera N’Abandi Isoko Y’Iterambere

Abayobozi Mu Bufaransa Bari Muri DRC Kuganira Ku Mikorere Mishya Ya MONUSCO

U Rwanda Rwafashije Guinea Conakry Gukora Ikoranabuhanga Ryita Ku Masoko Ya Leta 

Imyigire Y’Abana Bagororerwa Mu Igororero Rya Nyagatare

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Abafite Ubumuga Biyemeje Kuzabera N’Abandi Isoko Y’Iterambere

Polisi Ivuga Ko Mu Mwaka Wa 2025 ibyaha Byagabanutse Kuri 15.7%

You Might Also Like

Ububanyi n'Amahanga

Perezida Kagame Yoherereje Ubutumwa Mugenzi We Wa Angola 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ububanyi n'Amahanga

U Rwanda Rwaganiriye Na Maroc K’Ubufatanye Mu Bya Gisirikare 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Minisitiri w’Intebe w’Ubwongereza Mu Ihurizo Ryo Kureba Uko Atakweguzwa 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ububanyi n'Amahanga

Kagame Aritabira Inama Transform Africa Summit Muri Guinea Conakry 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?