Amadolari Yemerewe Abarwanyi Baje Mu Mishyikirano I Nairobi Yateje Rwaserera

Abarwanyi baje bahagarariye imwe mu mitwe ikomeye y’inyeshyamba irwanira muri Repubuika ya Demukarasi ya Congo mu biganiro bimaze Icyumweru bibera i Nairobi bavuga ko bahawe amafaranga make ugereranyije n’ayo bemerewe.

Abandi bo bavuga ko batazabona uko bataha aho baturutse kuko nta n’idolari na rimwe bahawe.

Kuri uyu wa  Mbere Taliki 05, Ukuboza, 2022 nibwo ibintu byagiye ahagaragara nyuma y’uko Kenyatta agejejweho raporo y’uko hari abatarabonye amafaranga bemerewe kandi mbere byari bisobanutse.

Amaze kubona ko ari uko bimeze, byabaye ngombwa ko asaba ko italiki biriya biganiro byagombaga kurangiriraho, ni ukuvuga kuri uyu wa Mbere taliki 05, Ukuboza, 2022, yimurwa bikaza kurangira kuri uyu wa Kabiri Taliki 06, Ukuboza, 2022.

- Advertisement -

Byari mu rwego rwo kugira ngo hegeranywe ariya mafaranga, buri wese ahabwe ayo yemerewe.

Yagize ati: “ Intego yanjye ni uko buri wese witabiriye iyi nama agomba gutahana ibyo yemerewe kandi ndabizeza ko ari ko bizagenda kuri uyu wa Kabiri. Abateguye iyi nama bagomba kumenya ko gushaka amahoro atari ikintu cyo gukina nacyo. Mugume hano kandi ndabizi neza ko bazabaha amafaranga yanyu, nibitaba ibyo nzasaba isi yose ko abateguye iki gikorwa batazongera na rimwe guhabwa amafaranga kuko badashobora gutegura ibintu ngo bice mu mucyo.”

Yasabye abari bamuteze amatwi ko bakwihangana bakazongera guhura nawe kuri uyu wa kabiri , saa yine, bagakemurira hamwe ibitaratungana hanyuma bagahabwa ibyabo bakitahira.

Kenyatta yavuze ko azi neza ko amadolari yo gufasha ziriya nyeshyamba ahari kuko ngo ari umwe mu bayatanze ngo akusanywe.

Bityo ngo ntawe ukwiye kuyaryamana aho ari ngo yibwire ko ari aye.

Uhuru amaze Icyumweru ahuza abahagarariye imitwe irwana na Guverinoma ya DRC ngo bagire icyo(ibyo) bemeranyaho byatuma Uburasirazuba bwa DRC bugira umutekano urambye.

Mbere bamwe muri aba barwanyi bavuze ko kugira ngo bemere gushyira intwaro hasi, ari uko Guverinoma ya DRC izabaha imbabazi rusange.

Guverinoma ya DRC yo ivuga ko gutanga imbabazi mu kivunge bidakwiye ahubwo hazarebwa buri mutwe w’inyeshyamba ukwawo.

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version