Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Amaduka Y’Abanyarwanda Bacururiza I Goma Yasahuwe
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Amaduka Y’Abanyarwanda Bacururiza I Goma Yasahuwe

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 15 June 2022 4:53 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Abanyarwanda bacururiza i Goma muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo bazindukiye ku nkecye y’abagaragambyaga babirukanye mu maduka yabo kugira ngo bayasahure. Hari amwe yasahuwe andi ntiyasahurwa kubera ko abashinzwe umutekano bakomye mu nkokora abashakaga kuyasahura binyuze mu kurasa mu kirere amasasu nyayo.

Kuri Twitter hagaragaye amashusho y’abaturage bo muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo bari ku mupaka w’iki gihugu n’u Rwanda batera amabuye, ibinonko n’inkweto mu Rwanda ariko Polisi y’u Rwanda yari ihahagaze yababambiye.

Imwe muri izo videos yumvikanamo Umunyarwandakazi asaba Polisi uburenganzira bw’uko nawe yatera amabuye muri kiriya gihugu asubiza abayatera mu Rwanda ariko asubizwa ko bidakwiye.

Les services du Rwanda à la frontière filment ses images dans la panique totale.

Allez y chers compatriotes nous y sommes presque.🇨🇩🔥 pic.twitter.com/X1gzQNYxeV

— Pacifique Kamalebo (@pacifiquekamal1) June 15, 2022

Abaturage ba Repubulika ya Demukarasi ya Congo  bamaganaga u Rwanda barushinja gufasha umutwe wa M23 uhanganye n’igisirikare cy’igihugu cyabo.

Hari n’andi mashusho yerekanye abaturage ba kiriya gihugu bamanura ibyapa ku maduka y’Abanyarwanda bacururiza i Goma.

Bamanuye n’ibyamamaza RwandAir.

IGIHE yanditse ko ububiko bw’ibicuruzwa bya Sandro Shyaka, umucuruzi ukomeye mu Karere ka Rubavu ariko ufite ibikorwa mu Mujyi wa Goma byasahuwe.

Uyu mucuruzi kandi ngo aherutse gushimutwa  n’abantu batazwi bamusanze ahitwa Kimoka mu bilometero 30 uvuye i Goma ubwo yari mu muhanda uva i Sake agana Kitshanga muri Masisi.

Baje kumurekura umuryango we utanze inshungu y’amafaranga menshi.

Kwibasira no guhohotera abanyarwanda babwirwa amagambo y’urwango bikomeje kwiyongera cyane muri RDC.

Ibi bikorwa ahanini n’insoresore z’ibirara ziba zishaka kubanyaga ibyabo.

Ku mbuga nkoranyambaga hari bamwe mu banyapolitiki n’abandi bavuga rikijyana benyegeza  urwango ku Banyarwanda.

Amashusho yerekana ko abigaragambya bageze n’aho bashaka kwinjira mu Rwanda ariko Polisi y’u Rwanda ibabuza kwinjira.

Bamwe mu baturage basahura iduka ry’Umunyarwanda i Goma
Amaduka amwe bayamennye ibirahure

 

Iyi ni salon iri i Goma hafi y’iduka ry’Umunyarwanda ryamenwe ibirahure
TAGGED:AbacuruziAbasahuraCongofeaturedGomaKinshasa
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Mu Byumweru Bike Biri Imbere Abimukira Bazoherezwa Mu Rwanda- Priti Patel
Next Article Perezida Kagame Ari Muri Leta Zunze Ubumwe Z’Abarabu
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

U Rwanda Na Brésil Byasinye Amasezerano Yo Gufatanya Mu Bukungu

Amatara Ya Kigali Pélé Stadium Afite Ibibazo

Masudi Djuma Watozaga Etincelles Yirukanywe

Amerika Yahanuye Indege Ya Gisirikare Ya Iran

Espagne: Imbuga Nkoranyambaga Zigiye Gukumirwa Mu Bafite Munsi Y’Imyaka 16

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Amerika Irashaka Intambara Yeruye Na Iran

Uko RURA Yabangamiye Ishoramari Ry’Abahoze Mu Ngabo

Abasora Ipatanti N’Umusoro Ku Nyungu Z’Ubukode Babyihutishe- Komiseri Muri Revenue 

Hemejwe Umushinga W’Itegeko Rishyiraho Kaminuza Y’Ingabo Z’u Rwanda

Drones Za Polisi Ziri Hafi No Gukorera Mu Mihanda Yo Mu Ntara 

You Might Also Like

Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

U Rwanda Rwagobotse Mozambique Yashegeshwe N’Imyuzure

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Umuyobozi Wa Polisi Yasezeranyije Kubaka Ikipe Y’Umupira W’Amaguru Ikomeye 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

DRC: Ikigega Cya Lisansi Cyakongotse

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

Ambasaderi Busabizwa Asanga Ubutwari Atari Amagambo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?