Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Umukino Wa Man Utd Na Liverpool Wasubitswe Kubera Imyigaragambyo
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Imikino

Umukino Wa Man Utd Na Liverpool Wasubitswe Kubera Imyigaragambyo

admin
Last updated: 02 May 2021 6:54 pm
admin
Share
SHARE

Abafana ba Manchester United F.C bakoze imyigaragambyo binjira muri stade Old Trafford mbere y’umukino na Liverpool F.C, bituma usubikwa.

Bashinja abaherwe bagize umuryango wa Glazer ukomoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuba barungutse miliyari nyinshi z’amadolari kuva bagura Manchester United, ariko ntibakore ibishoboka ngo igumane igitinyiro yahoranye.

Ubwo abafana bageraga muri Old Trafford bacanye imiriro, bituma stade ihita ifungwa mu gihe yiteguraga kwakira umukino mu masaha make.

Abakinnyi biteguraga umukino na Liverpool F.C wagombaga gutangira 17:30 bagumye muri Lowry Hotel, ntibahita bajya ku kibuga.

Hahise hakorana inama hibazwa niba umukino uba nyuma y’uko abafana bari binjiye muri Stade kandi bitemewe, mu rwego rwo gukumira icyorezo cya COVID-19.

Hemejwe ko umukino uba wigijwe inyuma, ariko haza gufatwa icyemezo ko usubikwa.

Imyigaragambyo ikomeje kuba guhera ubwo mu minsi ishize Manchester United yinjiye mu makipe 12 yari yatangije irushanwa ryiswe European Super League, ryagombaga guhangana na UEFA Champions League ikundwa cyane i Burayi.

Ryaje kwamaganwa bikomeye bituma risubikwa, ndetse abayobozi b’amakipe babigizemo uruhare bahatirwa n’abafana gusaba imbabazi.

Abafana bakomeje kwamagana abaherwe ba nyir’ikipe
Binjiye mu kibuga ari benshi cyane
Bari bitwaje imiriro ku kibuga
Polisi ntabwo yabashije gukumira abafana bose
TAGGED:featuredLiverpool FCManchester UnitedOld Trafford
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article U Rwanda Rwifatanyije Na Israel Iri Mu Cyunamo
Next Article Perezida Ndayishimiye Yirukanye Minisitiri Amuziza Kugurisha Indege Ya Leta
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Umuco Nyarwanda Wamurikiwe Muri Koreya Y’Epfo

Umuturage Wa Israel Akurikiranyweho Kunekera Iran

Polisi Ikomeje Gufata Abakiliya B’Abacukura Amabuye Y’Agaciro Batabyemerewe

Ikipe y’u Rwanda Ya Volley Yatangiye Igikombe Cya Afurika Itsindwa

Marco Rubio Yagiye Muri Israel Gucyaha Netanyahu

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Asaba Ko Drones Nini Zazakoreshwa Mu Kubagezaho Intanga

Rwanda: Bidatinze Drones Zizageza Ibicuruzwa Mu Ngo

Miliyari Frw 2 Rayon Iteganya Gukoresha Muri Shampiyona Zizava He?

RIB Ibakurikiranyeho Gukoresha Telefoni Bagatekera Abandi Umutwe

Minisitiri W’Intebe W’Ubufaransa Ashobora Kweguzwa

You Might Also Like

Mu RwandaUbubanyi n'AmahangaUmutekano

Gen Gatama Yoherejwe Kuyobora Inzego Z’u Rwanda Z’Umutekano Muri Mozambique

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

U Rwanda Rushyigikiye Ko Palestine Yigenga Byuzuye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IbidukikijeMu RwandaUbukungu

REMA Irakataje Mu Gupima Ubuziranenge Bw’Ibyuka Biva Mu Binyabiziga

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUbuzima

Urubyiruko Rw’U Rwanda Ruriyahura Cyane-RBC

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?