Ubuyobozi bw’igihugu, ubw’Intara y’Uburasirazuba n’ubw’Akarere ka Ngoma n’abaturage bako mu Ntara y’Uburasirazuba mu gikorwa cyo gushyingura abantu icyenda baherutswe kwicwa n’inkuba yabakubitiye mu nzu y’umuntu warindaga umurima w’umuceri bagiye kuhugama imvura.
Kubashyingura byarimo Guverineri w’Intara y’Uburasirazuba Pudence Rubingisa,Umuyobozi w’ingabo mu Burasirazuba no mu Mujyi wa Kigali Major General Ruki Karusisi n’abandi.
Abo inkuba yahitanye ni aba bakurikira:
1.UWARIBONYE Emmanuel w’imyaka 34, ukomoka mu Mudugudu wa Murama, Akagari ka Kibimba
2.HABIYAREMYE Jean w’imyaka 32 wo mu Mudugudu wa Remera, Akagari ka Kigoma
3.NSHIMIYIMANA Eric w’imyaka 37 wo mu Mudugudu wa Murama, Akagari ka Kibimba
4.NKUNDIMANA w’imyaka 27 wo mu Mudugudu wa Akaziba, Akagari ka Kibimba
5.NIYOMUNGERI Elroi w’imyaka umunani, iwabo ni mu Mudugudu wa 08 wa Murama, mu Kagari ka Kibimba
6.ISHIMWE Jean Claude w’imyaka 25 wo mu Mudugudu w’Abiyunze, muri Jarama
7.MUTONI w’imyaka 25 wo mu Mudugudu wa Mubaha, Akagari ka Kigoma
8.BENEGUSENGA Claudine w’imyaka itanu, iwabo ni mu Mudugudu wa 05 Iramiro, AKagari ka Kigoma na
9.UWAMARIYA w’imyaka 37 nawe muri Iramiro, muri Kigoma.