Polisi mu Karere ka Burera yafashe abantu 12 bo mu Mirenge ya Kinoni na Gahunga bakekwaho ubujura bw’amatungo kandi amwe yarabonetse asubizwa ba nyirayo.
Ni mu bikorwa byakozwe mu bihe bitandukanye muri ibi bihe by’iminsi mikuru aho bamwe mu baturage bagaragazaga ko bafite ikibazo cy’abajura babibira amatungo.
Polisi muri kiriya gice cy’u Rwanda ivuga hari amwe muri ayo matungo yagarujwe.
Ba nyirayo bashima Polisi ko yatabaye ikabagarurira amatungo.
Munyarugerero Faustin utuye mu Mudugudu wa Cyanya mu Kagari ka Nkumba yibwe inka ariko nyuma yagarujwe n’inzego z’umutekano ifatiwe mu Karere ka Musanze, mu Murenge wa Gacaca.
Ati:“Narabyutse ngiye kureba inka yanjye nsanga bayitwaye ariko ubuyobozi bwaje kuyingaruriza ndetse bambwira ko n’abo bayifatanywe babatwaye kuri Polisi.”
Ukwitegetse Espérance utuye mu Mudugudu wa Kivugizi, Akagari ka Ntaruka nawe ashima inzego z’umutekano zamugarurije inka yari yibwe ikaza gufatirwa mu murenge wa Cyuve.
Ati: “Nyuma yo kwibwa inka yanjye namenyesheje ubuyobozi, nabo bihutiye kuyishaka birangira ibonetse kandi narayisubijwe. Ndashimira ubuyobozi bwumvize ikibazo nari nagize zikamfasha kugikemura.”
Polisi y’u Rwanda isaba abantu kwirinda ibikorwa bihungabanya umutekano birimo n’ubujura.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru IP Ignace Ngirabakunzi yijeje abaturage ko Polisi iri maso kandi itazihanganira buri wese wishora mu bikorwa bihungabanya umutekano birimo n’ubujura.
Ati: “K’ubufatanye n’abaturage twafashe abakekwaho ubujura bw’amatungo ndetse hari n’ayagarujwe ashyikirizwa ba nyirayo. Ubu bafashwe barimo gukurikiranwa n’inzego zibishinzwe kugira ngo harebwe uruhare rwabo muri ibyo bikorwa bibi, ubundi babibazwe.”
Polisi y’u Rwanda iburira abishora mu byaha kubireka mbere y’uko bafatwa ndetse igaha n’amahirwe y’abagaragaza ubushake bwo kuzibukira ingeso mbi.
Abaturage bo basabwa kwirinda kwihererana ibishobora guhungabanya umutekano bigaragara aho batuye, bakihutira kugitangaho amakuru kugira ngo bikumirwe mbere y’uko bivamo ibyaha.