Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Amafoto: Abazungu Bari Gutoza Cyane Ingabo Za DRC
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Amafoto: Abazungu Bari Gutoza Cyane Ingabo Za DRC

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 18 October 2023 2:22 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Abazungu bivugwa ko ari Ababiligi n’ubwo nta kibyerekana, bagaragaye mu mashusho yashyizwe kuri X n’umwe mu banyamakuru bo muri DRC bari gutoza ingabo z’iki gihugu.

Aya mashusho atangajwe nyuma y’uko Leta y’u Rwanda isabye amahanga guhagurukira ikibazo cy’abacanshuro DRC yahaye akazi ngo baze bakorane n’abarwanyi bihurije mucyo bise Wazalendo, iri rikaba ari ihuriro rikorana bya hafi n’ingabo za DRC.

Abo bazungu bari  gutoreza ingabo za DRC ahitwa Lwama, abo basirikare bari gutozwa bakaba ari abo mu batayo ya 31.

U Rwanda ruvuga ko abacanshuro b’Abazungu bagera 2000 bamaze igihe runaka bakorana na Wazalendo ndetse na FDLR n’indi mitwe irimo n’uyu ushaka kugaruka gukora Jenoside mu Rwanda.

Abo bacanshuro barimo abakorera ikigo bise ‘AGEMIRA.’

Iby’abacanshuro kandi biherutse gutangazwa n’ikigo cy’itangazamakuru cy’Ubudage,Deutsche Welle, kivuga ko abo bacanshuro batangiye kugera muri DRC hafi ya Goma mu mpera z’umwaka wa 2022.

Bari gutoza izo ngabo ngo nazo zizatoze Wazalendo n’abandi bakorana.

Bahita bakodesha Hoteli yitwa Hotel Mbiza.

Umwe mu banyamakuru bakorera i Goma ariko utarashatse ko amazina ye atangazwa, avuga ko abo Bazungu bambara impuzankano z’amabara n’imideri bitandukanye, itagira ibendera riranga ibihugu byabo.

Hotel Mbiza iri i Goma

Ubwo bageraga muri iriya Hoteli yahise itangira kurindwa n’abasirikari basanzwe barinda Umukuru wa DRC.

Abahagarariye ibihugu byabo muri DRC batangiye kwibaza iby’abo Bazungu badasanzwe muri Goma, bakaba bahaje mu gihe gito hadutse indi mirwano hagati ya M23 n’ingabo za DRC bivugwa ko ziri gukorana n’abagize Itsinda Wazalendo nayo ikorana FDLR.

Uyu ni imwe mu Bazungu bafasha Wazalendu na FARDC

Hari abavuga ko bariya bazungu ari abo abarwanyi bo muri Wagner bahawe akazi n’ubutegetsi bwa Tshisekedi ngo babufashe kurwana na M23.

TAGGED:AbacanshuroAbazunguDRCFDLRfeaturedWazalendo
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Biden Muri Israel Ati: “Uwarashe Abana Mu Bitaro Ni Uwo Ku Rundi Ruhande”
Next Article Perezida Kagame Ashimira Uruhare Rwa MTN Mu Iterambere Ry’u Rwanda
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

DJ Toxxyk Yongeye Gutakambira Urukiko

Umuryango FPR-Inkotanyi Mu Bufatanye Na Leta Ya Israel

U Rwanda Na Brésil Byasinye Amasezerano Yo Gufatanya Mu Bukungu

Amatara Ya Kigali Pélé Stadium Afite Ibibazo

Masudi Djuma Watozaga Etincelles Yirukanywe

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Uko RURA Yabangamiye Ishoramari Ry’Abahoze Mu Ngabo

Amerika Irashaka Intambara Yeruye Na Iran

Hemejwe Umushinga W’Itegeko Rishyiraho Kaminuza Y’Ingabo Z’u Rwanda

Inenge Mu Burezi Bw’u Rwanda Kubera Ruswa

Burundi: Hari Ibice Biri Kuba Ubutayu Kubera Amapfa

You Might Also Like

Mu mahangaUmutekano

Amerika Yahanuye Indege Ya Gisirikare Ya Iran

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IkoranabuhangaMu mahanga

Espagne: Imbuga Nkoranyambaga Zigiye Gukumirwa Mu Bafite Munsi Y’Imyaka 16

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

U Rwanda Rwagobotse Mozambique Yashegeshwe N’Imyuzure

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Umuyobozi Wa Polisi Yasezeranyije Kubaka Ikipe Y’Umupira W’Amaguru Ikomeye 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?