Amafoto: Abazungu Bari Gutoza Cyane Ingabo Za DRC

Abazungu bivugwa ko ari Ababiligi n’ubwo nta kibyerekana, bagaragaye mu mashusho yashyizwe kuri X n’umwe mu banyamakuru bo muri DRC bari gutoza ingabo z’iki gihugu.

Aya mashusho atangajwe nyuma y’uko Leta y’u Rwanda isabye amahanga guhagurukira ikibazo cy’abacanshuro DRC yahaye akazi ngo baze bakorane n’abarwanyi bihurije mucyo bise Wazalendo, iri rikaba ari ihuriro rikorana bya hafi n’ingabo za DRC.

Abo bazungu bari  gutoreza ingabo za DRC ahitwa Lwama, abo basirikare bari gutozwa bakaba ari abo mu batayo ya 31.

U Rwanda ruvuga ko abacanshuro b’Abazungu bagera 2000 bamaze igihe runaka bakorana na Wazalendo ndetse na FDLR n’indi mitwe irimo n’uyu ushaka kugaruka gukora Jenoside mu Rwanda.

- Advertisement -

Abo bacanshuro barimo abakorera ikigo bise ‘AGEMIRA.’

Iby’abacanshuro kandi biherutse gutangazwa n’ikigo cy’itangazamakuru cy’Ubudage,Deutsche Welle, kivuga ko abo bacanshuro batangiye kugera muri DRC hafi ya Goma mu mpera z’umwaka wa 2022.

Bari gutoza izo ngabo ngo nazo zizatoze Wazalendo n’abandi bakorana.

Bahita bakodesha Hoteli yitwa Hotel Mbiza.

Umwe mu banyamakuru bakorera i Goma ariko utarashatse ko amazina ye atangazwa, avuga ko abo Bazungu bambara impuzankano z’amabara n’imideri bitandukanye, itagira ibendera riranga ibihugu byabo.

Hotel Mbiza iri i Goma

Ubwo bageraga muri iriya Hoteli yahise itangira kurindwa n’abasirikari basanzwe barinda Umukuru wa DRC.

Abahagarariye ibihugu byabo muri DRC batangiye kwibaza iby’abo Bazungu badasanzwe muri Goma, bakaba bahaje mu gihe gito hadutse indi mirwano hagati ya M23 n’ingabo za DRC bivugwa ko ziri gukorana n’abagize Itsinda Wazalendo nayo ikorana FDLR.

Uyu ni imwe mu Bazungu bafasha Wazalendu na FARDC

Hari abavuga ko bariya bazungu ari abo abarwanyi bo muri Wagner bahawe akazi n’ubutegetsi bwa Tshisekedi ngo babufashe kurwana na M23.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version