Inshuti n’umuryango b’Umuraperi DMX bifashishije imodoka idasanzwe mu gutwara umurambo we, ubwo wajyanwaga mu muhango wo kumusezeraho bwa nyuma wabereye muri Barclays Center, mu mujyi wa Brooklyn muri New York.
Uyu mugabo witwaga Earl Simmons yapfuye muri uku kwezi afite imyaka 50, azize ibibazo by’umutima.
Umurambo we wajyanywe mu modoka ifite amapine manini kandi maremare cyane, yanditseho ngo “Long Live DMX”, yanditse mu ruhande rw’imodoka.
Iyo modoka yaherekejwe na moto nyinshi nini, ndetse abantu benshi bari bakoraniye ku muhanda bareba uwo muhango wo kumuherekeza.
Umuhango nyirizina witabiriwe n’abantu ba hafi mu muryango, ariko unanyuzwa kuri YouTube ku buryo abantu benshi babashije kuwukurikirana.
Mu bahawe ijambo harimo inshuti ze zikomeye Swizz Beatz na Nas, hamwe n’umukobwa we wanaririmbye. Mu bitabiriye kandi harimo Kanye West na Busta Rhymes.
Abana ba DMX uko ari 15 bose bari bahari.
Xavier Simmons ari na we mukuru muri bose, yavuze ko se “yari umwami”, akaba “ikirangirire”.
Ati “Uyu mugabo yongereye imbaraga ubushobozi bwanjye bwo gukunda.”
DMX yasohoye indirimbo nyinshi zakunzwe zo mu njyana ya Rap, ndetse yakinnye muri filime nyinshi zamenyekanye nka Romeo Must Die yasohotse mu 2000, aho abari kumwe n’Umushinwa Jet Li.
Mu myaka ishize ariko yakunze gufungwa kenshi, aza no kugira ikibazo cyo kubatwa n’ibiyobyabwenge.