Umutingito ufite ubukana bwo ku gipimo cya Richter cya 7.1 wibasiye abatuye Intara ya Tibet wica abantu 95 abandi barenga 120 barakomereka. Amakuru arebana nawo yatangajwe mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 7, Mutarama, 2025.
Ikigo cy’Abanyamerika kiga ku by’imitingito kivuga ko uyu watangiriye mu bujyakuzimu bwa kilometero 10.
Ni umutingo wumvikanye no muri Nepal no mu Buhinde.
Agace ka Tibet kibasiwe nawo ni akitwa Shigatse kari mu duce twubahirwa ko dusengerwamo n’abantu benshi bo mu idini rya Buddha.
Kwaduka k’uyu mutingito kwatumye igikorwa cya siporo yo kurira umusozi wa Everest( niwo musozi muremure kurusha indi ku isi) gisubikwa.
Everest ni umusozi muremure cyane ukora ku Bushinwa, Nepal n’Ubuhinde.
Bimwe mu bitangazamakuru byo mu Bushinwa bivuga ko uriya mutingito wari ufite ubukana bwa 6.8 kandi ko wangije byinshi birimo n’inzu 1,000.
Umuhanga mu by’imitingito wo mu kigo cy’Ubushinwa gishinzwe kuyigaho witwa Jiang Haikun avuga ko hari impungenge ko hari undi mutingito ushobora kwaduka mu gihugu bidatinze, bigateganywa ko uzaba ufite ubukana bwa 5.
Uyu muhanga yabwiye Televiziyo mpuzamahanga yo mu Bushinwa yitwa CCTV ko ari ngombwa ko abaturage batangira kuva mu bice bituriye ahabereye umutingito wabanje kuko uzakurikiraho ushobora gusenya ibyari bigihagaze.
Imiterere y’aho Intara ya Tibet iherereye ituma haba ahantu hakunze kwibasirwa n’imitingito mito mito ariko ijya icishamo ikagira ubukana bwinshi.
Perezida w’Ubushinwa Xi Jinping yihanganishije imiryango yaburiye abayo muri ibyo byago, asaba ingabo gukora ibishoboka abagihumeka bagatabarwa.
Igipimo cy’ubukana bw’umutingito cyahimbwe na Charles Richter afatanyije na Beno Gutenberg babisohora mu nyandiko yatangajwe mu mwaka wa 1935.