Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Amafoto: Impenure Nyazo Mu Gitaramo Cya Kizz Daniel
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Imyidagaduro

Amafoto: Impenure Nyazo Mu Gitaramo Cya Kizz Daniel

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 15 August 2022 11:36 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Mu gihe Polisi ivuga ko itazemera ko Abanyarwandakazi bimakaza imyambarire yita ‘impenure’, bisa nk’aho akazi kayitegereje ari kanini. Mu gitaramo cya Kizz Daniel giherutse kubera muri Canal Olympia  bigaragara ko abakobwa bari bahenuye bya nyabyo.

Bamwe bari bambaye amajipo magufi cyane, abandi bambaye amakabutura ageze hejuru ndetse na mukondowazi nyinshi.

Bamwe batubwiye ko kubwira umuntu uje kubyina cyangwa kwidagadura ngo naze yambaye ikanzu ndende ari ukumugora.

Uwitwa Delyse ati: “ Ubu  se waza kubyina kwa Kizz Daniel ukaza wambaye rukubitihuku? Polisi nayo ntigakabye.”

Abandi twashatse kugira icyo tubaza kuri iyi ngingo banze kugira icyo batangaza, baradutwama ngo tubareke ‘birire show.’

Mu minsi mike ishize, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda Commissioner of Police( CP) John Bosco Kabera yabwiye itangazamakuru ko itazakomeza gukurebera ngo abakobwa bice umuco nyarwanda.

Avuga ko ari ibintu biri gufata indi ntera. Kuri we, ngo  ntibikwiye.

Ati: “ Ntibikwiye mu muco, ntibikwiye no mu ndangagaciro mwahoze muvuga…”

Yunzemo ko ‘bo nka Polisi’ batazabyemera kandi ngo ubutumwa nk’ubwo ni ngombwa kubutanga.

Ni henshi kandi mu buryo butandukanye aho usanga abakobwa( n’abagore bamwe na bamwe) bambara imyenda iberekana uko bateye, bamwe bakambara imyenda ibonerana cyangwa migufi bikabije bikaba byakururira bamwe mu bagabo bafite umutima udafite uburere irari rishobora gutuma hari bamwe babafata ku ngufu.

Mu muco w’Abanyarwanda, kwihesha agaciro n’icyubahiro aho umuntu ari ni kimwe mu by’ibanze biwuranga.

Birashoboka ko Polisi y’u Rwanda ishobora kuba ari cyo iharanira ko cyakomeza gusigasirwa kandi bigakorwa hakiri kare kuko CP Kabera avuga muri iki gihe ibyo kwambara impenure biri ‘gufata indi ntera.’

Abana bato basohotse
Agatabi n’akayoga, umukondo hanze
Bavuga ko utajya kurya SHOW wambaye ingutiya
Intambara yo kurwanya impenure ishobora kuzagora Polisi
Nta gihe kitagira ‘ab’ubu’
Hari umuhanzi waririmbye ko abanyabirori badasaza

Polisi Ntizemera Ko Abakobwa Bakomeza Kwambara Impenure-CP Kabera

TAGGED:AbakobwaAmafotofeaturedImpenureKabera
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Abaminisitiri B’Abatalibani Bajya Mu Biro Bitwaje Kalashnikov
Next Article Umugore Wayoboye Igihugu Yakatiwe Gufungwa Imyaka 6
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Uko Umukino Wa APR Na Dynamos Wagenze

Burera Ikomeje Kuba Icyambu Kinini Cy’ Ibiyobyabwenge

Undi Mugore Yafatanywe Urumogi

Miliyoni Frw 464 Z’Ishimwe Zahawe Abatse EBM

Babona Bate Inkuru Zibakorwaho?

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Hari Ikigega Kizaha Urubyiruko Inguzanyo Nta Ngwate

Nyanza: Umugore Yishe Umugabo We

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

Haravugwa Umwuka Mubi Hagati Ya Israel Na Qatar 

DRC: Uwahoze Ari Minisitiri W’Ubutabera Yasabiwe Gukora Imirimo Nsimburagifungo

You Might Also Like

Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUbukungu

Rubavu: Abafite Ubumuga Basaba M23 Kubakomorera Ku Bicuruzwa Byose Bijya i Goma

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbukungu

Minisitiri W’Intebe Yasuye Icyanya Cy’Inganda Cya Musanze

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbukungu

P.M Nsengiyumva Asaba Urubyiruko Kudata Umwanya Mu Biciriritse

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?