Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Amafoto: Impenure Nyazo Mu Gitaramo Cya Kizz Daniel
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Imyidagaduro

Amafoto: Impenure Nyazo Mu Gitaramo Cya Kizz Daniel

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 15 August 2022 11:36 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Mu gihe Polisi ivuga ko itazemera ko Abanyarwandakazi bimakaza imyambarire yita ‘impenure’, bisa nk’aho akazi kayitegereje ari kanini. Mu gitaramo cya Kizz Daniel giherutse kubera muri Canal Olympia  bigaragara ko abakobwa bari bahenuye bya nyabyo.

Bamwe bari bambaye amajipo magufi cyane, abandi bambaye amakabutura ageze hejuru ndetse na mukondowazi nyinshi.

Bamwe batubwiye ko kubwira umuntu uje kubyina cyangwa kwidagadura ngo naze yambaye ikanzu ndende ari ukumugora.

Uwitwa Delyse ati: “ Ubu  se waza kubyina kwa Kizz Daniel ukaza wambaye rukubitihuku? Polisi nayo ntigakabye.”

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Abandi twashatse kugira icyo tubaza kuri iyi ngingo banze kugira icyo batangaza, baradutwama ngo tubareke ‘birire show.’

Mu minsi mike ishize, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda Commissioner of Police( CP) John Bosco Kabera yabwiye itangazamakuru ko itazakomeza gukurebera ngo abakobwa bice umuco nyarwanda.

Avuga ko ari ibintu biri gufata indi ntera. Kuri we, ngo  ntibikwiye.

Ati: “ Ntibikwiye mu muco, ntibikwiye no mu ndangagaciro mwahoze muvuga…”

Yunzemo ko ‘bo nka Polisi’ batazabyemera kandi ngo ubutumwa nk’ubwo ni ngombwa kubutanga.

- Advertisement -

Ni henshi kandi mu buryo butandukanye aho usanga abakobwa( n’abagore bamwe na bamwe) bambara imyenda iberekana uko bateye, bamwe bakambara imyenda ibonerana cyangwa migufi bikabije bikaba byakururira bamwe mu bagabo bafite umutima udafite uburere irari rishobora gutuma hari bamwe babafata ku ngufu.

Mu muco w’Abanyarwanda, kwihesha agaciro n’icyubahiro aho umuntu ari ni kimwe mu by’ibanze biwuranga.

Birashoboka ko Polisi y’u Rwanda ishobora kuba ari cyo iharanira ko cyakomeza gusigasirwa kandi bigakorwa hakiri kare kuko CP Kabera avuga muri iki gihe ibyo kwambara impenure biri ‘gufata indi ntera.’

Abana bato basohotse
Agatabi n’akayoga, umukondo hanze
Bavuga ko utajya kurya SHOW wambaye ingutiya
Intambara yo kurwanya impenure ishobora kuzagora Polisi
Nta gihe kitagira ‘ab’ubu’
Hari umuhanzi waririmbye ko abanyabirori badasaza

Polisi Ntizemera Ko Abakobwa Bakomeza Kwambara Impenure-CP Kabera

TAGGED:AbakobwaAmafotofeaturedImpenureKabera
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Abaminisitiri B’Abatalibani Bajya Mu Biro Bitwaje Kalashnikov
Next Article Umugore Wayoboye Igihugu Yakatiwe Gufungwa Imyaka 6
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

DRC: Umusirikare Yarasiye Abantu Mu Kiliziya 

Perezida Kagame Mu Nama Na Bagenzi Be Yiga Ku Iterambere Rya Afurika

Ngirente Ashima Uruhare Rwa Rwandair Mu Guhuza Afurika

U Rwanda Rurafungura Ambasade Muri Hongrie

Rwanda: Abana Basobanukiwe Ibidukikije Bagiye Kubisangiza Abandi

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Rwanda: Abagabo Bapfa Baruta Ubwinshi Abagore

Kagame Ari Mu Bufaransa 

Abasirikare Batatu B’u Rwanda Biciwe Muri Mozambique 

Roma: Gutora Papa Ku Munsi Wa Mbere Byananiranye

Aba Cardinals Batora Papa Bamaze Gushyira Ibintu Ku Murongo…

You Might Also Like

Mu RwandaUbumenyi N'Ubuhanga

Niba Utabasha Guhagarara K’Ukuguru Kumwe Mu Masogonda 10 Umenye Ko Washaje…

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Bobi Wine Agiye Kongera Kwiyamamariza Kuyobora Uganda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Papa Leo XIV Yasuye Imva Y’Uwo Aherutse Gusimbura

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbutabera

Amazi Yabereye Abatutsi Irimbi Kandi Asanzwe Ari Ubuzima

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?