Mu mahanga
Amafoto: Indege Yari Irimo Abantu 133 Bose Bashobora Kuba Ntawarokotse

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere taliki 21, Werurwe, 2022 hatangajwe impanuka ikomeye y’indege nini itwara abagenzi yo mu bwoko bwa Boeing 737 yahanutse mu bilometero birenge 30 iraturika. Amakuru ababaje avuga ko kugeza ubu nta kizere ko hari uwayirokotse.
Amafoto yamaze kujya ahagaragara arerekana indege yaguye ahantu hasa n’ahari urutoki mu Misozi ituriye Umujyi wa Wuzhou.
Perezida w’u Bushinwa Xi Jinping yategetse abatabazi kuhagera vuba na bwangu bakareba ko hari uwo baramira ariko icyizere cy’uko hari uwaboneka ni gicye.
Video yatangajwe na Televiziyo y’u Bushinwa yitwa Central China Television( CCTV) agaragaza indege ihanuka icuritse yikubita hasi iraturika.
Perezida w’u Bushinwa kandi yategetse ko hahita hatangizwa iperereza ku cyayiteye.
Iriya ndege yari ifite ibirango bya MU5735 ikaba yavaga mu Mujyi wa Kunming mu Ntara ya Guangzi.

Amashusho yerekana aho iyi ndege yikubise nyuma yo guhanuka

Ishami ry’ingabo z’u Bushinwa ryahise ritegekwa kujya gutabara

Ni indege yari irimo abantu 133

Bimwe mu bisigazwa by’iyi ndege nyuma yo guturika

Indege yari imaze igihe gito ihagurutse

Umwotsi wahise ukwira mu kirere

Abagenzi ku bibuga by’indege bakutse umutima