Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Amafoto: Ingabo Na Polisi By’u Rwanda Byatangiye Imyitozo Muri Uganda
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Amafoto: Ingabo Na Polisi By’u Rwanda Byatangiye Imyitozo Muri Uganda

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 04 June 2022 9:08 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Abapolisi n’abasirikare b’u Rwanda bari muri Uganda kugira ngo bifatanye na bagenzi babo bo mu Karere u Rwanda ruherereyemo, batangiranye nabo imyitozo yiswe Ushirikiano Imara 2022.

Bazayikorana na bagenzi babo bo mu Burundi, Kenya, Sudan y’Epfo, Tanzania na Uganda.

Iriya myirozo izitabirwa kandi n’abasivili mu rwego rwo kunoza imikoranire hagati y’abashinzwe umutekano n’abasivili bashinzwe kurinda.

General Muganga yicaye imbere.

Umugaba w’ingabo z’u Rwanda zirwanira ku butaka, Major General Moubarakh Muganga niwe wagiye ahagarariye ubuyobozi bukuru bw’ingabo z’u Rwanda mu muhango wo gutangiza iriya myitozo.

Ingabo z’u Rwanda ziri muri Uganda muri iriya myitozo ziyobowe na Brigadier General Denis Rutaha n’aho abapolisi bari yo bayobowe na Assistant Commissioner of Police ( ACP) David Rukika.

Brig Gen Denis Rutaha
ACP David Rukika

Abapolisi b’u Rwanda 52 nibo boherejwe muri iriya myitozo mu gihe ingabo z’u Rwanda zoherejwe yo aria bantu 98, bose hamwe bakaba abantu 15o.

Ni imyitozo igamije kubongerera ubumenyi n’imbaraga mu byerekeye ibikorwa bya gisirikare no kugarura amahoro n’ituze aho byahungabanye.

Yiswe East African Community Armed Forces Field Training Exercise (FTX), “Ushirikiano Imara 2022”.

Mbere y’uko ingabo z’u Rwanda zihaguruka i Kigali zijya muri Uganda, zabanje kuganirizwa na Major General Wilson Gumisiriza usanzwe uyobora ishami ry’ingabo z’u Rwanda zirwanisha imodoka ziremereye bita Mechanized Division.

Major General Gumisiriza aganira n’abasirikare biteguraga kujya Jinja muri Uganda

Nk’uko umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda wungirije ushinzwe abakozi n’ubutegetsi DIGP Jeanne Chantal Ujeneza yabwiye abapolisi mbere y’uko bajya muri Uganda, Major General Gumisiriza nawe yasabye ingabo zarwo kuzirikana ubunyamwuga no kwiyubaha biranga ingabo z’u Rwanda aho ziri hose.

Abapolisi B’u Rwanda Bagiye Kujya Muri Uganda

Aba bayobozi bombi basabye abo  u Rwanda rwohereje muri iriya myitozo kuzazirikana ko isura yarwo itagomba guhindana kubera imyitwarire iyo ari yo yose itaboneye.

Gen Muganga niwe wahagarariye ubuyobozi bukuru bw’ingabo z’ u Rwanda
Ifoto rusange y’abaitabiriye itangizwa ry’iriya myitozo
TAGGED:featuredImyitozoIngaboPolisiRwandaUganda
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article LeBron James Umukinnyi Wa Mbere Ku Isi Wa Basket Utunze Miliyari Ya $
Next Article Israel Yahaye u Rwanda Ibikoresho Byo Kwa Muganga Bifite Agaciro Ka Miliyoni Frw 140
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Bunyoni Ararembye

Nyagatare: Inka 125,000 Zigiye Gukingirwa Indwara Ikomeye

Centrafrique: Ibyavuye Mu Matora Bizatangira Kumenyekana Mu Cyumweru Gitaha 

Igitaramo Cya Mbonyi Cyari Kuzabera i Rubavu Cyasubitswe

Abana Bagiye Gutozwa Guhesha Agaciro Imbyino Gakondo Nyarwanda

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Ibitabo Umuntu Yandika Ni Umutungo We Bwite Ashobora No Gutanga- Prof Nzeyimana Wigisha Filozofiya

Jean-Pierre Bemba Arasabwa Kwegura

Guverineri W’Intara y’Amajyaruguru Asaba Abaturage Kwitabira Gutera Ibiti

BRD Yahawe Umuyobozi Mushya

Hashyizweho Itsinda Rizakurikirana Uko Kuhira Imyaka Bizakorwa Muri Kayonza

You Might Also Like

Mu Rwanda

Icyongereza Gike, Imiyoborere Idahwitse…Bimwe Mu Byatumye Abayobora Amashuri Birukanwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Haratutumba Intambara Hagati Ya Chad N’Abarwanyi Bo Muri Sudan

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Nigeria Yahaye Amerika Amakuru Yayifashije Kurasa Abahezanguni B’Abisilamu

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Thailand Ipfa Iki Na Cambodia?

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?