Amafoto: Ingabo Na Polisi By’u Rwanda Byatangiye Imyitozo Muri Uganda

Abapolisi n’abasirikare b’u Rwanda bari muri Uganda kugira ngo bifatanye na bagenzi babo bo mu Karere u Rwanda ruherereyemo, batangiranye nabo imyitozo yiswe Ushirikiano Imara 2022.

Bazayikorana na bagenzi babo bo mu Burundi, Kenya, Sudan y’Epfo, Tanzania na Uganda.

Iriya myirozo izitabirwa kandi n’abasivili mu rwego rwo kunoza imikoranire hagati y’abashinzwe umutekano n’abasivili bashinzwe kurinda.

General Muganga yicaye imbere.

Umugaba w’ingabo z’u Rwanda zirwanira ku butaka, Major General Moubarakh Muganga niwe wagiye ahagarariye ubuyobozi bukuru bw’ingabo z’u Rwanda mu muhango wo gutangiza iriya myitozo.

- Advertisement -

Ingabo z’u Rwanda ziri muri Uganda muri iriya myitozo ziyobowe na Brigadier General Denis Rutaha n’aho abapolisi bari yo bayobowe na Assistant Commissioner of Police ( ACP) David Rukika.

Brig Gen Denis Rutaha
ACP David Rukika

Abapolisi b’u Rwanda 52 nibo boherejwe muri iriya myitozo mu gihe ingabo z’u Rwanda zoherejwe yo aria bantu 98, bose hamwe bakaba abantu 15o.

Ni imyitozo igamije kubongerera ubumenyi n’imbaraga mu byerekeye ibikorwa bya gisirikare no kugarura amahoro n’ituze aho byahungabanye.

Yiswe East African Community Armed Forces Field Training Exercise (FTX), “Ushirikiano Imara 2022”.

Mbere y’uko ingabo z’u Rwanda zihaguruka i Kigali zijya muri Uganda, zabanje kuganirizwa na Major General Wilson Gumisiriza usanzwe uyobora ishami ry’ingabo z’u Rwanda zirwanisha imodoka ziremereye bita Mechanized Division.

Major General Gumisiriza aganira n’abasirikare biteguraga kujya Jinja muri Uganda

Nk’uko umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda wungirije ushinzwe abakozi n’ubutegetsi DIGP Jeanne Chantal Ujeneza yabwiye abapolisi mbere y’uko bajya muri Uganda, Major General Gumisiriza nawe yasabye ingabo zarwo kuzirikana ubunyamwuga no kwiyubaha biranga ingabo z’u Rwanda aho ziri hose.

Abapolisi B’u Rwanda Bagiye Kujya Muri Uganda

Aba bayobozi bombi basabye abo  u Rwanda rwohereje muri iriya myitozo kuzazirikana ko isura yarwo itagomba guhindana kubera imyitwarire iyo ari yo yose itaboneye.

Gen Muganga niwe wahagarariye ubuyobozi bukuru bw’ingabo z’ u Rwanda
Ifoto rusange y’abaitabiriye itangizwa ry’iriya myitozo
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version