Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Amafoto: Kagame Yaherekeje Macron Wasoje Uruzinduko Mu Rwanda
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Amafoto: Kagame Yaherekeje Macron Wasoje Uruzinduko Mu Rwanda

admin
Last updated: 28 May 2021 12:09 pm
admin
Share
SHARE

Perezida Emmanuel Macron yasoje uruzinduko rw’amateka yagiriraga mu Rwanda, yemereyemo uruhare rw’igihugu cye mu mateka yagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ni uruzinduko rwa kabiri rwa Perezida w’u Bufaransa, nyuma ya Jenoside. Uwaherukaga ni Nicolas Sarkozy mu 2010.

Uruzinduko rwa Macron rwaranzwe n’imbwirwaruhame yakoreye ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi. Yagize ati “Mu kwicisha bugufi no kubaha, uyu munsi, ndemera uruhare rwacu.”

Ni amagambo Perezida Kagame yavuze ko aremereye kurusha gusaba imbabazi, kuko kenshi kuvuga ukuri bigorana.

Ati “Amagambo ye yari afite uburemere kurusha gusaba imbabazi. Ni ukuri. Kuvuga ukuri hari ubwo bigira ingaruka. Ariko urabikora kubera ko nibyo bikwiye, n’iyo byagusaba ikiguzi, n’igihe byaba bitishimiwe na bose.”

“Nubwo hari amajwi menshi avugira hejuru, Perezida Macron yateye iyi ntambwe. Muri politiki no mu myitwarire, iki ni igikorwa cy’ubutwari buhebuje.”

Muri uru ruzinduko, u Bufaransa bwahaye u Rwanda inkingo 117.600 za COVID-19. Macron yanatangaje ko binyuze mu Kigega cy’iterambere AFD, hagati ya 2019-2023 u Bufaransa buzatanga mu nkunga agera kuri miliyoni 500 z’amayero.

Mu bindi bikorwa Macron yitabiriye mu Rwanda harimo gufungura Centre Culturel Francophone mu mujyi wa Kigali, ari kumwe n’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’ibihugu bikoresha Igifaransa, OIF, Louise Mushikiwabo.

Yanasuye Ikigo nderabuzima cya Gikondo, yitegereza ibijyanye n’icyorezo cya COVID-19 mu Rwanda.

Yasuye kandi IPRC Tumba mu Karere ka Rulindo, ahagiye gushyirwa ishami ryigisha ibijyanye n’ikoranabuhanga (Mechatronics), ku bufatanye n’ikigega cy’Abafaransa cy’Iterambere, AFD.

Yasoreje umunsi muri Kigali Arena areba umukino wa Basketball Africa League, Patriots BBC yo mu Rwanda yatsinzemo Ferroviário de Maputo yo muri Mozambwique. Yari kumwe na Perezida Kagame.

Macron yahise akomereza uruzinduko rwe i Pretoria muri Afurika y’Epfo.

Perezida Kagame yaherekeje Macron ku kibuga cy’indege

 

Kagame asezera kuri Macron mbere yo guhaguruka i Kigali
Perezida Kagame asubira inyuma mbere y’uko indege ya Macron ihaguruka
Macron yahawe icyubahiro ku kibuga cy’indege
Macron na Kagame barebye umukino wa BAL muri Kigali Arena
Bahuye n’abayobozi ba BAL irimo kuba ku nshuro ya mbere
Perezida Macron yasuye Ikigo Nderabuzima cya Gikondo
Perezida Macron ari kumwe na Cardinal Antoine Kambanda
Macron na Mushikiwabo bafunguye Centre Curturel Francophone
Iki kigo giherereye ku Kimihurura mu Mujyi wa Kigali

 

Macron yasuye IPRC Tumba mu Karere ka Rulindo
Yagiranye ibiganiro na bamwe mu banyeshuri

 

Perezida Kagame na Macron bagiranye ikiganiro n’abanyamakuru
Macron yakiriwe muri Village Urugwiro
Muri uru ruzinduko hasinywe amasezerano atandukanye y’ubufatanye

 

Macron yasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi
Yunamiye abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994
Macron yitegereza amafoto ya bamwe mu bazize Jenoside

 

Macron yakiriwe mu biro by’umukuru w’igihugu, ageze mu Rwanda

 

 

 

 

Yakiriwe ku kibuga cy’indege na Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga, Dr Vincent Biruta

Perezida Macron yururuka mu ndege i Kanombe

 

TAGGED:Emmanuel MacronfeaturedPaul Kagame
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Mu Busitani Bwo Kwibuka Buri I Nyanza, Abanya Israel Bahateye Igiti cy’Ikizere
Next Article Kwizigamira Bikorwa Kare Kandi Ntibisaba Ibya Mirenge
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Uburusiya Bwasutse Undi Muriro Kuri Ukraine

Iterambere Ryose Ribanzirizwa N’Umutekano-Nduhungirehe

Afurika Yunze Ubumwe Igiye Gushyiraho Komisiyo Ku Masezerano Ya Kigali Na Kinshasa

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

Ruhango: Bakurikiranyweho Gutega Abantu Bakabaniga

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

MINAGRI Irasaba Abahinzi Kudahubukira Gutera Imyaka

Hari Ikigega Kizaha Urubyiruko Inguzanyo Nta Ngwate

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

You Might Also Like

Mu RwandaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Nduhungirehe Yitabiriye Inama Yiga Ku Bufatanye Bw’Ubuyapani N’Afurika

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUbucuruzi MpuzamahangaUbukungu

Uburundi Bugiye Gukoresha Amafaranga Y’Ubushinwa Mu Gutumiza Ibintu Hanze

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Afrobasket: Amakipe Y’U Rwanda Yatashye Amara Masa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitiki

Perezida Kagame Yafashe Mu Mugongo Abo Mu Muryango Wa Dr.Kirabo Washyinguwe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?