Dukurikire kuri

Imyidagaduro

Amafoto: Muheto Niwe Nyampinga W’u Rwanda 2022

Published

on

Nshuti Divine Muheto niwe waraye utorewe kuba Nyampinga w’u Rwanda w’umwaka wa 2022. Ni nyuma y’amajonjora yari amaze iminsi akorwa mu bakorwa baturutse hirya no hino mu Rwanda barushanwaga kwerekana no kwemeza abatora ko ari beza, bazi ubwenge ariko bakagira n’ubupfura.

Uwahawe ikamba yasimbuye Ingabire Grace, wabaye Miss Rwanda 2021 muri Werurwe y’umwaka ushize.

Irushanwa ritoranya Nyampinga w’u Rwanda ryaraye ribaye ku nshuro ya 11.

Igisonga cye cya mbere ni Keza Maolithia n’aho igisonga cya kabiri ni Darina Kayumba.

Asubiza bimwe mu bibazo yabazwaga

Muheto ari kumwe n’ibisonga bye

Asuhuzanya na bagenzi be

Ubwo yari amaze kubwirwa ko atsinze

Yambitswe ikamba n’uwo asimbuye Ingabire Grace

Abandi babaye ba Nyampinga baje mu birori

Ni ibirori byitabiriwe n’abandi bakobwa bigize kwambara ikamba. Nimwiza Meghan(2019), Elsa Iradukunda(2017), Naomie Nishimwe(2020), na Grace Ingabire(2021)

Byabereye muri Intare Arena

Soma inkuru ivuga iby’ibihembo bagenewe n’abazabibaha…

Umwihariko W’Ibihembo Bigenewe Abazatsinda Muri Miss Rwanda 2022