Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Amafoto: Uko Kumurika Igitabo Do Not Accept To Die Byagenze
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Amafoto: Uko Kumurika Igitabo Do Not Accept To Die Byagenze

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 29 May 2022 11:10 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Dimitrie Sissi Mukanyiligira yaraye amuritse ku mugaragaro igitabo yise Do Not Accept To Die. Ni igitabo avuga ko kigamije kubwira isi ko Jenoside yakorewe Abatutsi yabayeho , ko atari umugani ucibwa ku manywa.

Ni igitabo gikubiyemo ibyamubayeho muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Mu buhamya yahaye ubwanditsi bwa Taarifa, Dimitri Sissi avuga ko igitekerezo cyo kwandika kiriya gitabo yakigize kandi agishyira mu bikorwa nyuma yo kubisabwa kenshi n’abana be ndetse n’inshuti.

Bamubwiraga ko kwandika bizababera isoko yo kumenya uko yabayeho, uko yahizwe, uko yarokotse n’uko yaharaniye kubaho kandi neza.

Avuga ko mu gitabo cye harimo ubuhamya bwagombye gutuma umuntu wese uhakana Jenoside yakorewe Abatutsi, aruca akarumira!

Ati: “ Nanditse nyuma y’uko abana banjye bagize igisekuru cy’ubu babinsabye kenshi. Ndashaka ko bamenya ko narokotse kandi ndi igihamya cy’uko Jenoside yakorewe Abatutsi yabaye kandi yakorewe Abatutsi ku mugaragaro amanywa ava. Narokotse kugira ngo mbere abacu bagiye ijwi rirangura rivuguruza abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.”

Uyu mubyeyi w’abana batanu avuga ko kurokoka Jenoside bisigira uwayirokotse umukoro wo kuvuga ukuri ku byabaye ho, haba kuri we ndetse no kuri bagenzi be barokokanye cyangwa abo yahitanye.

Ati: “  Mu myaka mike ishize, hari abantu badukanye guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi. Ni ibintu bibabaje ariko nanone abahanga bavuga ko ari ibisanzwe kuko abategura Jenoside ntibabura no gutegura uko bazayihakana.”

Yunzemo kwandika igitabo nk’icyo yanditse ari bumwe mu buryo bwo kubwira abahakana Jenoside ko babeshya, ko ibyo bavuga bihabanye n’ukuri kw’ibyabaye.

Mu gitabo cye, avuga ko ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda yabaga, yari afite imyaka 22 arangije amashuri yitegura kubana n’uwo yakundaga.

Mu bwana bwe, ubuzima ntibwari bworoshye ariko si we wenyine kuko hari Abatutsi banshi bari babayeho nabi barabujijwe amahirwe yo kwiga, gukora mu nzego za Leta no guhezwa mu bundi buryo.

Ibi byiyongeraga ku bukene bwari mu ngo nyinshi mu Banyarwanda.

Ibi ariko nta kintu kinini byari bitwaye iyo hataba Jenoside yakorewe Abatutsi.

Icyakora n’ubwo Jenoside yabaye, Dimitrie Sissi Mukanyiligira yumvaga ko atagomba gupfa.

Mu mutima we harimo ijwi rimubwira riti: “ Ntiwemere gupfa, hatana!”

Yabwiye Taarifa ati: “ Mu minsi ijana bamaze baduhigisha uruhindu, hari ijwi ryambuzaga kwemera gupfa. Nararikurikiye ndetse na nyuma ya Jenoside ryarakomeje ndaryumvira, ndahatana nanga gupfa. Nta na rimwe nigeze nemera kuba hasi ngo ndambarare kuko byari butuma abashakaga kutumara birya icyara ngo dore barashize.”

Ijambo ry’ibanze ry’igitabo ‘ Do not Accept To Die’ cya Dimitri Sissi Mukanyiligira ryanditswe na Ambasaderi w’u Rwanda muri Angola witwa Gasamagera Wellars.

Gasamagera yanditse ko igitabo cya Mukanyirigira ari ubuhamya bwimbitse kandi bushishikaje bushyira ku mugaragaro agahinda k’uwarokotse Jenoside akayirokoka mu buryo bw’igitangaza ariko nanone akabaho kandi neza.

Iki gitabo kizamurikirwa abantu bose kuri uyu wa Gatandatu taliki 28, Gicurasi, 2022 ku Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi ruri ku Gisozi.

Ushobora kukibona kuri murandasi uciye hano:

https://www.amazon.com/Not-Accept-Dimitrie-Sissi-Mukanyiligira-ebook/dp/B09XJHHXLR

 

Batanga ibitekerezo
Imurika ry’iki gitabo ryabereye ku rwibutso rwa Gisozi
Pamela Mudakikwa niwe wari umusangiza w’amagambo
Abakuru batanga ibitekerezo ku gitabo cya Mukanyiligira
Mudakikwa yamubajije aho yakuye ubutwari bwatumye ahangana n’urupfu akanga ko rumunesha
Dimitrie Sissi avuga ko igitabo cye ari ikimenyetso gicecekesha abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi
Abagisomye bagize icyo basangiza abandi
Hari n’ibihangano by’ubugeni byamuritswe
Ni igitabo gishishikaje
Wabaye umwanya wo kuganira
Pamela Mudakikwa umwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga rikijyana
Iki gitabo wakigura no kuri murandasi
Yabacurangiye Piano
TAGGED:featuredigitaboJenosideMudakikwaRwanda
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Ku Munsi Mpuzamahanga Wo Kubungabunga Amahoro, Polisi Y’u Rwanda Yatwaye Igikombe
Next Article Perezida W’Afurika Yunze Ubumwe Yasabye Ubwumvikane Hagati Y’u Rwanda Na DRC
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Inteko Y’U Rwanda Yikomye Iy’Ubumwe Bw’Uburayi

Ubwumvikane Bwa Amerika N’Ubushinwa Ku Ikoreshwa Rya TikTok

Minisitiri W’Intebe W’Ubufaransa Mushya Azanye Amatwara Adasanzwe

Inteko Iratangaza Icyemezo Ku Byo Iy’Uburayi Iherutse Kuvuga Ku Rwanda

Muntoye Nagarurira Kenya Icyubahiro Yahoranye Kubwa Kibaki- Gachagua

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Asaba Ko Drones Nini Zazakoreshwa Mu Kubagezaho Intanga

Ibyahoze Ari Ibiryabarezi Binagurwamo Ibikoresho By’Ingirakamaro

Harateganywa Visit Rwanda Muri Brazil

Congo Yarenze Umurongo Utukura Ubwo Yavugaga Ko Dukora Jenoside- Amb.Urujeni

Hari Icyo RSSB Isaba Abashaka Kuzahabwa RAMA

You Might Also Like

Mu mahangaUbuzima

DRC: Batangiye Gukingira Ebola

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbutabera

Ruhango: Abasaza Babiri Bagiye Kwiba Umwe Arahagwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

Umuco Nyarwanda Wamurikiwe Muri Koreya Y’Epfo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Umuturage Wa Israel Akurikiranyweho Kunekera Iran

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?