Rubavu:
Kuri uyu munsi mpuzamahanga wahariwe abafite ubumuga, hirya no hino mu Rwanda naho bawizihije. Ku rwego rw’igihugu, uyu muhango wabereye mu Karere ka Rubavu witabirwa n’Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu Madamu Assoumpta Ingabire ari kumwe na Guverineri w’Intara y’i Burengerazuba Bwana François Habitegeko.
Basuye ibikorwa by’abafite ubumuga bakorera muri kariya karere no mu tundi turere tugize iriya Ntara .
Mubyo basuye harimo ibikoresho bikozwe mu bukorikori birimo uduseke, imyenda, ibikoresho byo mu rugo n’ibindi.
Abafite ubumuga bo muri iriya Ntara kandi beretse abashyitsi ko nabo bashoboye gukora siporo, babakinira umupira w’amaguru, guterura ibyuma biremereye n’indi mikino.
Gatsibo:
Mu Karere ka Gatsibo ho imibare itangazwa ku rubuga rwako rwa Twitter ivuga ko gafite abafite ubumuga ibihumbi 5,818.
Uyu munsi bamwe muri bo bahawe amagare 50 n’imbago zo kugendesha 50
Kuri uyu munsi wo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’abantu bafite ubumuga hatanzwe amagare 30 n’imbago 50.
Umuyobozi w’aka Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Marceline Mukamana yavuze ko kariya karere kitaye ku bafite ubumuga kandi ko hari gahunda yo kububakira irerero ry’icyitegererezo ridaheza abana abo ari bo bose.
Ngo rizubakwa mu Murenge wa Ngarama
Nyanza:
Muri aka karere abafite ubumuga 32 bafite ubwo kutabona bahawe inkoni zera zibafasha kumenya icyerekezo no kudahutaza ibintu biri mu nzira bacamo.
Gisagara:
Mu nzu mpuzamikino y’Akarere ka Gisagara niho hazihirijwe umunsi mukuru ngarukamwaka w’abantu bafite ubumuga
Insanganyamatsiko igira iti: “Uruhare rw’abantu bafite ubumuga mu miyoborere myiza idaheza,nyuma ya Covid-19.”
Kirehe
Mu Karere ka Kirehe n’aho abafite ubumuga bizihije Umunsi mpuzamahanga wabahariwe.
Ni umunsi washyizweho n’Umuryango w’abibumbye nyuma yo gushyiraho amasezerano mpuzamahanga yo kurengera abantu bafite ubumuga ariko by’umwihariko ashingiye ku masezerano y’uyu muryango yo kurengera uburenganzira bwa muntu.
Kirehe
Mu Karere ka Kirehe n’aho abafite ubumuga bizihije Umunsi mpuzamahanga wabahariwe.
Ni umunsi washyizweho n’Umuryango w’abibumbye nyuma yo gushyiraho amasezerano mpuzamahanga yo kurengera abantu bafite ubumuga ariko by’umwihariko ashingiye ku masezerano y’uyu muryango yo kurengera uburenganzira bwa muntu.
Muhanga
Abafite ubumuga bo muri aka Karere bashimiwe intera bamaze gutera mu kwiteza imbere, basabwa kudatera intambwe basubira inyuma. Basabwe kandi gukomeza kugira uruhare mu ishyirwamubikorwa rya gahunda za Leta zitandukanye.
Rusizi
N’i Rusizi nabo bizihije uyu munsi mpuzamahanga w’abafite ubumuga. Abafite ubumuga bwo kutabona bahawe inkoni z’umweru.
Bashimiye Perezida Kagame ko ‘abahoza ku mutima.’
Kicukiro
Mu Karere ka Kicukiro bamwe mu bafite ubumuga bahawe ibikoresho birimo inyunganirangingo, inkoni yera n’ibindi byo kubafasha mu buzima bwabo bwa buri munsi.