Amafoto: Umunsi Mpuzamahanga W’Abafite Ubumuga Mu Rwanda

Rubavu:

Kuri uyu munsi mpuzamahanga wahariwe abafite ubumuga, hirya no hino mu Rwanda naho bawizihije. Ku rwego rw’igihugu, uyu muhango wabereye mu Karere ka Rubavu witabirwa n’Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu Madamu Assoumpta Ingabire ari kumwe na Guverineri w’Intara y’i Burengerazuba Bwana François  Habitegeko.

Baconze ruhago

Basuye ibikorwa by’abafite ubumuga bakorera muri kariya karere no mu tundi turere tugize iriya Ntara .

Guverineri Habitegeko ari kumwe na Assoumpta Ingabire

Mubyo basuye harimo ibikoresho bikozwe mu bukorikori birimo uduseke, imyenda, ibikoresho byo mu rugo n’ibindi.

- Advertisement -
Ibikoresho by’ubukorikori byahanzwe n’abafite ubumuga b’i Burengerazuba

Abafite ubumuga bo muri iriya Ntara kandi beretse abashyitsi ko nabo bashoboye gukora siporo, babakinira umupira w’amaguru, guterura ibyuma biremereye n’indi mikino.

Baterura ibyuma buri wese uko imbaraga ze zingana

Gatsibo:

Mu Karere ka Gatsibo ho imibare itangazwa ku rubuga rwako rwa Twitter ivuga ko gafite abafite ubumuga  ibihumbi 5,818.

Uyu munsi bamwe muri bo bahawe amagare 50 n’imbago zo kugendesha 50

Abana bafite ubumuga bahawe amagare abafasha mu rugendo

Kuri uyu munsi wo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’abantu bafite ubumuga hatanzwe amagare 30 n’imbago 50.

Umuyobozi w’aka Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Marceline Mukamana yavuze ko kariya karere kitaye ku bafite ubumuga kandi ko hari gahunda yo kububakira irerero ry’icyitegererezo ridaheza abana abo ari bo bose.

Aka karere gafite abafite ubumuga barenga 5000

Ngo rizubakwa mu Murenge wa Ngarama

Nyanza:

Muri aka karere abafite ubumuga 32 bafite ubwo kutabona bahawe inkoni zera zibafasha kumenya icyerekezo no kudahutaza ibintu biri mu nzira bacamo.

Gisagara:

Muri Gisagara nabo baje kwifatanya n’abandi kuzirikana umunsi mpuzamahanga wahariwe abafite ubumuga

Mu nzu mpuzamikino y’Akarere ka Gisagara niho hazihirijwe umunsi mukuru ngarukamwaka w’abantu bafite ubumuga

Insanganyamatsiko igira iti: “Uruhare rw’abantu bafite ubumuga mu miyoborere myiza idaheza,nyuma ya Covid-19.”

Bamwe mu bayobozi b’abafite ubumuga.( Hagati yitwa Sekarema)

Kirehe

Mu Karere ka Kirehe n’aho abafite ubumuga bizihije Umunsi mpuzamahanga wabahariwe.

Ni umunsi washyizweho n’Umuryango w’abibumbye nyuma yo gushyiraho amasezerano mpuzamahanga yo kurengera abantu bafite ubumuga ariko by’umwihariko ashingiye ku masezerano y’uyu muryango yo kurengera uburenganzira bwa muntu.

Kirehe

Mu Karere ka Kirehe n’aho abafite ubumuga bizihije Umunsi mpuzamahanga wabahariwe.

Ni umunsi washyizweho n’Umuryango w’abibumbye nyuma yo gushyiraho amasezerano mpuzamahanga yo kurengera abantu bafite ubumuga ariko by’umwihariko ashingiye ku masezerano y’uyu muryango yo kurengera uburenganzira bwa muntu.

Muhanga

Abafite ubumuga bo muri aka Karere bashimiwe intera bamaze gutera mu kwiteza imbere, basabwa kudatera intambwe basubira inyuma. Basabwe kandi gukomeza kugira uruhare mu ishyirwamubikorwa rya gahunda za Leta zitandukanye.

Rusizi

N’i Rusizi nabo bizihije uyu munsi  mpuzamahanga w’abafite ubumuga. Abafite ubumuga bwo kutabona bahawe inkoni z’umweru.

I Rusizi bishimiye ko bahawe inkoni yera

Bashimiye Perezida Kagame ko ‘abahoza ku mutima.’

Kicukiro

Mu Karere ka Kicukiro bamwe mu bafite ubumuga bahawe ibikoresho birimo inyunganirangingo, inkoni yera n’ibindi byo kubafasha mu buzima bwabo bwa buri munsi.

Abafite ubumuga bahawe imbago zo kubafasha
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version