Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Amafoto: Umuryango Wa APR FC Wasezeye Kuri Gen Musemakweli
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Amafoto: Umuryango Wa APR FC Wasezeye Kuri Gen Musemakweli

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 16 February 2021 11:04 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Ku Cyumweru tariki ya 14 Gashyantare, abakozi ba APR FC basezeye kuri Nyakwigendera Lt Gen Jacques Musemakweli wabaye umuyobozi w’ikipe guhera mu mwaka wa 2013 kugeza mu ntangiriro za 2021 witabye Imana tariki ya 12 Gashyantare 2021.

Ni igikorwa cyabereye mu rugo iwe mu Karere ka Kicukiro mu mujyi wa Kigali, kitabirwa n’umunyamabanga wa APR FC bwana Masabo Michel, abakinnyi 11, abatoza 4 ndetse n’abandi bakozi bashinzwe ubuzima bwa buri munsi bw’ikipe.

Nyuma y’iki gikorwa, Kapiteni Manzi Thierry yatangaje ko amwibukira kuri byinshi birimo ubutumwa yohererezaga ikipe ndetse no kubibutsa kenshi gukomera kw’ikipe ya APR FC kugira ngo bifashe ikipe y’igihugu kwitwara neza ku ruhando mpuzamahanga.

Yagize ati: “Nyakwigendera Lt Gen Jacques Musemakweli icyo ntazamwibagirirwaho ni uko igihe cyose yahoraga aharanira intsinzi ya APR FC mu mikino yose twakinnye, twaba turi kumwe ku kibuga ndetse n’iyo atarebaga umukino bitewe n’akazi. Buri gihe ubutumwa bwe butwongera imbaraga bwatugeragaho budusaba intsinzi kandi akenshi yarabonekaga.”

”Muri rusange ikipe yose yaduteraga imbaraga atubwira ko byose bishoboka ntacyo tubuze byose twabigeraho, akadusaba gushyiramo imbaraga mu kazi kacu k’umupira w’amaguru tukazamura urwego rw’imikinire yacu ndetse yakundaga kungamo agira ati ‘Ikipe ya APR FC igomba gukomera bigafasha ikipe y’igihugu kwitwara neza ku ruhando mpuzamahanga ibifashijwemo n’abakinnyi bavuye muri APR FC’.”

Lt Gen Jacques Musemakweli yabaye umuyobozi wa APR FC guhera muri 2013 ubwo yasimburaga Maj Gen Alex Kagame wari ugiye gukomereza amasomo hanze y’u Rwanda.

Mu ntangiriro z’umwaka wa 2021 nibwo yasimbuwe kuri uwo mwanya na Maj Gen Mubarakh Muganga.

Muyobozi ruhukira mu mahoro kandi tuzahora tukwibuka.

Bose bagomba gusuzumwa niba nta bimenyetso bya COVID-19
Basuye uriya muryango ku Cyumweru tariki 14, Gashyantare, 2021
Abo mu muryango wa Lt Gen Musemakweli bafashwe mu mugongo
Abagize APR FC

Ivomo: APR FC

TAGGED:AbakozifeaturedMusemakweli
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Hari Inkingo Za COVID-19 Zikorerwa Mu Bushinwa Zikemangwa Ubuziranenge
Next Article Mushikiwabo Yatanze Ikiganiro Mu Nama Ya G5 Sahel
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Kuki Ibibazo By’Ubufaransa Bizajegeza Uburayi Bwose

Gaza: Hamas Yasabye Abarwanyi 7,000 Gusubira Aho Ingabo Za Israel Zavuye

Mfite Impungenge Ko Ibyo Kwaka FDLR Intwaro Bizaba Amasigarakicaro- Dr Buchanan

Ingabo Za Amerika Zamaze Kugera Muri Israel

Makuza Ayoboye Indorerezi Za Afurika Yunze Ubumwe Mu Matora Yo Muri Cameroun

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Rwanda: Bariga Guhunika Umusaruro Ngo Inzara Izacike

U Rwanda Ruzakira Inama Y’Abaminisitiri B’Ububanyi N’amahanga Mu Bihugu Bivuga Igifaransa

Israel N’U Rwanda Twanze Guheranwa N’Amateka Mabi- Ambasaderi Einat

Musanze: Umusore Na Nyina Bafatanywe Urumogi

Hamas Yasabye Israel Kuyiha Umurambo Wa Yahya Sinwar

You Might Also Like

Mu mahangaUbubanyi n'Amahanga

DRC: Leta Yategetse FDLR Kwishyira Mu Maboko Y’Ingabo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUmutekano

Rwanda: Amagaraje Atujuje Ibisabwa Azafungwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Kagame Yaganiriye N’Abayobozi Ba EU K’Ubufatanye Mu Gukora Inkingo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

Kagame Yibukije Abanyaburayi Akamaro Ko Gukorana Neza N’Abanyafurika

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?