Umuyobozi wa Groupe Scolaire Saint Joseph Rasaniro mu Karere ka Nyaruguru witwa Oswald Kubwimana avuga ko bazibukiriye gushyira hasi imifuka ihunitse ibiribwa bigaburirwa abana. Basanze bituma bizamo urubobi cyangwa agahuyu bikangirika.
Kubwimana Oswald avuga ko guhinga, gusarura no guhinika imyaka igenewe abaturage ari igikorwa gisaba amafaranga menshi n’imbaraga bityo ko nta kintu na kimwe mu byasaruwe kigomba kwangirika.
Mu kiganiro yahaye itangazamakuru yagize ati: “ Ibintu duterekaho imyaka yasaruwe( palettes) bigira uruhare mu kurinda ko ibiribwa byangirika kubera ubukonje cyangwa urubobi”.
Avuga ko iyo imyaka yangiritse bihombya ikigo ariko bikanagira ingaruka ku mirire y’abana kuko ingano y’ibyo bari bagenewe kurya mu gihembwe igabanuka.
Mu rwego rwo kurinda ubuziranenge bw’ibyo abanyeshuri bagaburirwa, Oswald Kubwimana avuga ko basanze gutereka ibiribwa ku bintu bituma imifuka idakora hasi, ari umuvuno mwiza.
Birinda ko ibiribwa byajyamo umwanda utewe n’uko bari gukubura cyangwa gukoropa mu gace biteretsemo.
Kubera ko imyinshi mu myaka bakira ari iyo baba bagemuriwe nábayeje, biba ari ngombwa ko irindwa kunyagirwa cyangwa gupfunyikwa mu bintu bitose cyangwa bifite ibindi binyabutabire.
Mbere y’uko ikigo kibyakira ababishinzwe babanza kugenzura niba bifite ubuziranenge.
Ibishyimbo byaboze, ibyasadutse cyangwa ibifite ibindi bibazo ntibyakirwa.
Ni ko bigenda ku kawunga, umuceri cyangwa ibindi biribwa bigaburirwa abanyeshuri kenshi.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyaruguru buvuga ko guteza imbere imirire iboneye igenewe abanyeshuri ari intego bihaye.
Icyakora, buvuga ko hari ababyeyi batabona amafaranga yo gutanga ngo abana bagaburirwe, ariko bemera gukora imirimo y’ubuhinzi bw’imboga mu mirima yo ku ishuri.
Ni imirimo wakwita nsimburafunguro ritatangiwe igihe.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Assoumpta Byukusenge avuga ko iyo gahunda ituma ababyeyi bose bagira uruhare mu mirire myiza y’abanyeshuri.
Ati: “ Mu gihe umubyeyi atabonye ubushobozi ntibyatuma umwana atarira ku ishuri cyangwa ngo bimubuze kwiga. Ariko barabizi ku umubyeyi wese agomba gutanga amafaranga yunganira umwana ku ishuri kugira ngo abone icyo arya”.
Hagati aho, ikigo cy’igihugu gishinzwe kugenzura ubuziranenge bw’ibyo Abanyarwanda bakoresha, Rwanda Standards Board, kirateganya guha ababyifuza akuma kazafasha kumenya ubuhehere( humidité) cyangwa ubwume bw’ibinyampeke cyangwa ibinyamafufu bigenewe kuribwa.
Ni agakoresho kazagezwa ku bakifuza mu gihe kiri imbere.
Umuyobozi w’Ikigo cy’amashuri Saint Joseph Rasaniro we avuga ko imikorere y’ako kuma izafasha abashinzwe imirire y’abana kumenya neza niba ibiribwa runaka byujuje ubuziranenge bukwiye kuko kubirebesha ijisho bishobora kwibeshya.
Ubuziranenge bw’ibigaburirwa abanyeshuri ni ingingo ngari igize ubukangurambaga buri gukorwa na Rwanda Standards Board.
Ingingo nkuru igarukwaho ni ukwibutsa abarezi ko indyo igaburirwa abanyeshuri haba muri gahunda yo kurira ku ishuri( School feeding) cyangwa mu mirire isanzwe, indyo yuzuye kandi isukuye ari ngombwa.
Umwe mu bakozi ba RSB witwa Festus Uwihaye avuga ko kwigisha abakora mu bigo by’amashuri uko bakwiye gutunganya imirire y’abanyeshuri bibafasha kurinda abana indwara zaterwa n’indyo yanduye.