Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Amafoto: Uwahoze Ari Minisitiri W’Intebe W’u Buyapani Yarashwe
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Amafoto: Uwahoze Ari Minisitiri W’Intebe W’u Buyapani Yarashwe

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 08 July 2022 7:48 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Shinzo Abe wigeze kuba Minisitiri w’Intebe w’u Buyapani yarashwe n’umusore ubwo yagezaga ijambo ku baturage bari bateraniye ahitwa Nara. Ari kwiyamamariza kuzaba umusenateri muri iki gihugu cya gatatu gikize kurusha ibindi ku isi.

Amatora y’abagize Sena azaba ku Cyumweru taliki 10, Nyakanga, 2022.

Yarashwe mu gituza ahita yihutanwa kwa muganga ariko kugeza ubu nta makuru ahamye avuga ko amerewe aratangazwa.

Uwamurashe ni umusore wari wazanye imbunda yayihishe mu kintu gituma ntawacyeka ko irimo, amurasa amuturutse mu bitugu.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Abe ni umugabo w’imyaka 67.

Ababonye araswa bavuga ko isasu ryamukorekeje ahita yikubita hasi, abashinzwe umutekano we biruka bajya kumufata ngo barebe niba agihumeka ariko banamujyane kwa muganga.

Itangazamakuru rwo mu Buyapani rivuga ko Polisi y’aho yafashe umusore ukekwaho kiriya gitero cyagabwe ku munyacyubahiro nka Shinzo Abe.

Iby’uko yarashwe kandi byemejwe n’Umuyobozi w’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe witwa Hirokazu Matsuno.

Nyuma y’uko inkuru isakaye ku isi, abayobozi bakomeye bamaganye kiriya gitero bavuga ko ibyabaye bibabaje kandi ko uwabikoze n’abandi bafatanyije bagomba gufatwa bakagezwa imbere y’ubutabera.

- Advertisement -

Abamaganye biriya bitero barimo Ambasaderi w’Amerika mu Buyapani witwa Rahm Emmanuel, Umunyamabanga wa Leta zunze ubumwe z’Amerika ushinzwe ububanyi n’amahanga, Antony Blinken,  abayobozi bakuru muri Indonesia, Taiwan n’ahandi.

Shinzo Abe yavuye ku mwanya wa Minisitiri w’Intebe w’u Buyapani yeguye.

Yasimbuwe na Yoshihide Suga nawe waguye atararangiza umwaka muri izi nshingano.

Abashinzwe umutekano bahise bamufata
Ntabwo yari bubacike
Indege yatwaye Abe kwa muganga
Yamuturutse inyuma aramurasa
Ikintu ubona kimeze nk’icyuma gifotora ni imbunda
TAGGED:AbeBuyapanifeaturedMinisitiriShinzo
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Nyuma Y’Imyaka 6 Icyanya Cya Nyandungu Gitunganywa, Kigiye Gutahwa
Next Article Imiyoborere Mibi Niyo Ntandaro Y’Amakimbirane-Min Gatabazi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

DRC: Umusirikare Yarasiye Abantu Mu Kiliziya 

Perezida Kagame Mu Nama Na Bagenzi Be Yiga Ku Iterambere Rya Afurika

Ngirente Ashima Uruhare Rwa Rwandair Mu Guhuza Afurika

U Rwanda Rurafungura Ambasade Muri Hongrie

Rwanda: Abana Basobanukiwe Ibidukikije Bagiye Kubisangiza Abandi

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Rwanda: Abagabo Bapfa Baruta Ubwinshi Abagore

Kagame Ari Mu Bufaransa 

Abasirikare Batatu B’u Rwanda Biciwe Muri Mozambique 

Roma: Gutora Papa Ku Munsi Wa Mbere Byananiranye

Equity Group Igiye Guteza Imbere Imishinga Yo Mu Rwanda No Muri DRC

You Might Also Like

Mu RwandaUbumenyi N'Ubuhanga

Niba Utabasha Guhagarara K’Ukuguru Kumwe Mu Masogonda 10 Umenye Ko Washaje…

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Bobi Wine Agiye Kongera Kwiyamamariza Kuyobora Uganda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Papa Leo XIV Yasuye Imva Y’Uwo Aherutse Gusimbura

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbutabera

Amazi Yabereye Abatutsi Irimbi Kandi Asanzwe Ari Ubuzima

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?