Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Amafoto: Uwahoze Ari Minisitiri W’Intebe W’u Buyapani Yarashwe
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Amafoto: Uwahoze Ari Minisitiri W’Intebe W’u Buyapani Yarashwe

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 08 July 2022 7:48 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Shinzo Abe wigeze kuba Minisitiri w’Intebe w’u Buyapani yarashwe n’umusore ubwo yagezaga ijambo ku baturage bari bateraniye ahitwa Nara. Ari kwiyamamariza kuzaba umusenateri muri iki gihugu cya gatatu gikize kurusha ibindi ku isi.

Amatora y’abagize Sena azaba ku Cyumweru taliki 10, Nyakanga, 2022.

Yarashwe mu gituza ahita yihutanwa kwa muganga ariko kugeza ubu nta makuru ahamye avuga ko amerewe aratangazwa.

Uwamurashe ni umusore wari wazanye imbunda yayihishe mu kintu gituma ntawacyeka ko irimo, amurasa amuturutse mu bitugu.

Abe ni umugabo w’imyaka 67.

Ababonye araswa bavuga ko isasu ryamukorekeje ahita yikubita hasi, abashinzwe umutekano we biruka bajya kumufata ngo barebe niba agihumeka ariko banamujyane kwa muganga.

Itangazamakuru rwo mu Buyapani rivuga ko Polisi y’aho yafashe umusore ukekwaho kiriya gitero cyagabwe ku munyacyubahiro nka Shinzo Abe.

Iby’uko yarashwe kandi byemejwe n’Umuyobozi w’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe witwa Hirokazu Matsuno.

Nyuma y’uko inkuru isakaye ku isi, abayobozi bakomeye bamaganye kiriya gitero bavuga ko ibyabaye bibabaje kandi ko uwabikoze n’abandi bafatanyije bagomba gufatwa bakagezwa imbere y’ubutabera.

Abamaganye biriya bitero barimo Ambasaderi w’Amerika mu Buyapani witwa Rahm Emmanuel, Umunyamabanga wa Leta zunze ubumwe z’Amerika ushinzwe ububanyi n’amahanga, Antony Blinken,  abayobozi bakuru muri Indonesia, Taiwan n’ahandi.

Shinzo Abe yavuye ku mwanya wa Minisitiri w’Intebe w’u Buyapani yeguye.

Yasimbuwe na Yoshihide Suga nawe waguye atararangiza umwaka muri izi nshingano.

Abashinzwe umutekano bahise bamufata
Ntabwo yari bubacike
Indege yatwaye Abe kwa muganga
Yamuturutse inyuma aramurasa
Ikintu ubona kimeze nk’icyuma gifotora ni imbunda
TAGGED:AbeBuyapanifeaturedMinisitiriShinzo
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Nyuma Y’Imyaka 6 Icyanya Cya Nyandungu Gitunganywa, Kigiye Gutahwa
Next Article Imiyoborere Mibi Niyo Ntandaro Y’Amakimbirane-Min Gatabazi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Umuryango FPR-Inkotanyi Mu Bufatanye Na Leta Ya Israel

U Rwanda Na Brésil Byasinye Amasezerano Yo Gufatanya Mu Bukungu

Amatara Ya Kigali Pélé Stadium Afite Ibibazo

Masudi Djuma Watozaga Etincelles Yirukanywe

Amerika Yahanuye Indege Ya Gisirikare Ya Iran

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Amerika Irashaka Intambara Yeruye Na Iran

Uko RURA Yabangamiye Ishoramari Ry’Abahoze Mu Ngabo

Hemejwe Umushinga W’Itegeko Rishyiraho Kaminuza Y’Ingabo Z’u Rwanda

Drones Za Polisi Ziri Hafi No Gukorera Mu Mihanda Yo Mu Ntara 

Inenge Mu Burezi Bw’u Rwanda Kubera Ruswa

You Might Also Like

IkoranabuhangaMu mahanga

Espagne: Imbuga Nkoranyambaga Zigiye Gukumirwa Mu Bafite Munsi Y’Imyaka 16

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

U Rwanda Rwagobotse Mozambique Yashegeshwe N’Imyuzure

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Umuyobozi Wa Polisi Yasezeranyije Kubaka Ikipe Y’Umupira W’Amaguru Ikomeye 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

DRC: Ikigega Cya Lisansi Cyakongotse

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?