Nta myaka ibiri, itatu…ijya ishira nta kibazo cy’ubucuruzi hagati ya Kenya na Uganda kivutse! Akenshi Kenya ishinja Uganda gushaka kuzuza ku isoko ryayo ibicuruzwa bitujuje ubuziranenge cyangwa bihombya abacuruzi b’i Nairobi. Muri iki gihe umusoro ku magi ava i Kampala niwo wateje rwaserera!
I Kampala barakajwe n’uko amagi aturuka yo agera muri Kenya agasoreshwa umusoro wiyongereyeho amashiringi ya Kenya 72(Ksh72, $0.6) ku gakarito kamwe k’amagi.
Aka gakarito ni ko bita aga tureyi( a tray).
Abacuruzi bo muri Uganda bavuga ko ibyo ubutegetsi bw’i Nairobi bwakoze bihabanye n’amasezerano y’ubucuruzi ibihugu byombi biherutse gusinyana mu Ukuboza, 2021.
Godfrey Oundo Ogwabe uyobora Ikigo cya Uganda kita ku bucuruzi bwambukiranya imipaka, Uganda National Cross-Border Trade, yabwiye Daily Monitor ati: “ Kuba Kenya yaranzuye gushyira umusoro w’ikirenga ku magi ya Uganda bihabanye n’amasezerano agenga urujya n’uruza rw’abantu n’ibintu mu Karere k’Afurika y’i Burasirazuba ibihugu byacu byombi bibereye ibinyamuryango.”
Umuyobozi mu kigo cya Kenya ushinzwe ibikomoka ku matungo mu kigo kitwa Kenya’s Livestock witwa Harry Kimtai asanga iby’uriya musoro ari ibintu bisanzwe ku bicuruzwa bitumizwa hanze, ibyo ari byo byose.
Kimtai ati: “ Sinzi neza uko icyo kibazo cy’amagi giteye, ariko numva ko uwo ari umusoro usanzwe Ikigo cya Kenya gishinzwe imisoro n’amahoro gishyira ku bicuruzwa bitumizwa hanze.”
Ikibazo cy’amagi hagati ya Kampala na Nairobi kije mu gihe hari hasanzwe ikindi kibazo cy’uko Kenya yahagaritse amata n’ibiyakomokaho byose bituruka muri Uganda.
Ni icyemezo cyafashwe mu mwaka wa 2019.
Mu Ugushyingo, 2021 Inteko ishinga amategeko ya Uganda yasabye Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi gukora urutonde rw’ibicuruzwa Uganda yagombaga gukumira ko byinjira ku isoko ryayo biturutse muri Kenya.
Ibicuruzwa bikomoka ku buhinzi biva muri Kenya bijya muri Uganda ni ubuto bufite agaciro ka Miliyari Ksh 7,2( mu mwaka wa 2020), amasaka afite Miliyari Ksh 1.4, imboga zinjije Miliyoni Ksh 311 n’ibirungo byinjije Miliyoni Ksh 200.
Kenya yafashe imyanzuro yahombeje Uganda kuko mu mwaka wa 2020 yanze ko amakamyo menshi y’ibisheke byari biturutse muri Uganda yinjira muri Kenya.
Byatumye abacuruzi babyo bahomba miliyoni nyinshi z’amashilingi ya Uganda kubera ko biriya bisheke byaboreye mu makamyo.