Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Amahitamo Yacu Yabaye Ubumwe Ngo Bube Intangiriro Ya Byose- Kagame
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Amahitamo Yacu Yabaye Ubumwe Ngo Bube Intangiriro Ya Byose- Kagame

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 07 April 2024 1:20 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Umukuru w’u Rwanda Paul Kagame avuga ko nyuma y’ibyabaye ku Banyarwanda byose Abanyarwanda basanze nta kindi cyakurikiraho kitari ubumwe kugira ngo bube ari bwo ibindi byubakirwaho.

Avuga ko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, Abanyarwanda batekereje basanga ibirenze ibyabaye ku Banyarwanda ari guhitamo gutera imbere.

Yashimye abantu bose bagize uruhare mu gucumbikira Abanyarwanda bari barirukanywe mu gihugu cyabo baba impunzi, abo bakabamo Uganda, Uburundi, Zaïre( DRC), Tanzania n’ibihugu byagize uruhare mu gufasha mu kubohora u Rwanda barimo Ethiopia na Eritrea n’abandi.

Perezida Kagame kandi yashimye aboherejwe n’ibyo bihugu kugira ngo babihagararire mu muhango wo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994.

Ati: “ Dushima Uganda kubera uko yadufashije mu bihe byose twaciyemo. Turashimira Ethiopia, Eritrea badufashije kongera kubyutsa umutwe, ubu turiho”

Yashimiye Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia Abiy Ahmed kuko we yahoze ari n’umwe mubahoze bashinzwe kugarura amahoro mu Rwanda bari baroherejwe na UN.

Umukuru w’u Rwanda kandi yagarutse ku byabaye kuri mushiki we witwaga  Florence wari utuye hafi ya Camp Kigali ngo bakundaga kuganira, ariko akumva undi adafite ikizere cy’uko ibintu biramuke.

Kagame avuga ko yigeze gusaba Romeo Dallaire umukoro wo kuzatabara mushiki we undi amubwira ko azabikora ariko ubwo baherukaga kuvugana[na mushiki we] bwa nyuma yamubajije niba haba hari umuntu waje kumutabara, undi amusubiza ko ntawe.

Ngo hari ubwo mushiki we yamubwiye ko agomba guhagarika ibyo gushaka kumutabara kuko ngo bumvaga bashaka gupfa.

Kagame avuga ko yahise yumva icyo undi ashatse kuvuga, ahita akupa.

Perezida Kagame avuga nyuma y’aho baje kwicwa uretse umwe bishywa be yaje kurokoka arokowe n’umwe mu baturanyi.

Ikibabaje kandi ni uko hari abantu bagambaniye mushiki we aricwa kandi barakoranaga nawe muri UN kandi n’ubu uwo muntu aracyariho aridegembya mu Bufaransa.

Kagame avuga ko ubwo Jenoside yakorwaga,  abicanyi bakoraga uko bashoboye ngo bice Abatutsi cyane cyane abana b’abahungu, abasore n’abagabo kugira ngo batazavamo abarwanyi b’Inkotanyi.

Yunzemo ko Abanyarwanda batazigera na rimwe bumva impamvu amahanga yahisemo kurenza ingohe ibyabagaho.

Yaje no kuvuga ko ubwo Interahamwe zambukaga zikajya muri Zaire, zakomeje gutera u Rwanda zigamije kumaraho Abatutsi bari barasigaye.

Avuga ko n’ubu Intarahamwe na FDLR zikiriho muri DRC kandi bishimiwe n’ubuyobozi bw’iki gihugu, amahanga abireba.

Nyuma y’ibyo byose byabaye, Perezida Kagame avuga ko icyo Abanyarwanda bashaka ari ubufatanye bugamije guhangana n’ibibazo biri ku isi, bimwe byugarije Abanyarwanda by’umwihariko.

Ku rundi ruhande, yaburiye abavuga ko bazarasa u Rwanda cyangwa bagashaka kurutera ubwoba mu buryo ubwo ari bwo bwose.

Avuga ko ibyo bavuga mu by’ukuri batazi ibyo ari byo.

TAGGED:AbatutsifeaturedJenosideKagameUbumwe
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Muri Israel Bibutse Jenoside Yakorewe Abatutsi
Next Article Abakozi Ba Leta Bahawe Umunsi W’Ikiruhuko
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Abakoresha Amadovize Bishyurana Bitemewe Bagiye Gucika-BNR

Uburusiya Bwasutse Undi Muriro Kuri Ukraine

Iterambere Ryose Ribanzirizwa N’Umutekano-Nduhungirehe

Afurika Yunze Ubumwe Igiye Gushyiraho Komisiyo Ku Masezerano Ya Kigali Na Kinshasa

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

MINAGRI Irasaba Abahinzi Kudahubukira Gutera Imyaka

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

Afurika Yunze Ubumwe Igiye Gushyiraho Komisiyo Ku Masezerano Ya Kigali Na Kinshasa

You Might Also Like

Mu RwandaUbutaberaUmutekano

Ruhango: Bakurikiranyweho Gutega Abantu Bakabaniga

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Nduhungirehe Yitabiriye Inama Yiga Ku Bufatanye Bw’Ubuyapani N’Afurika

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUbucuruzi MpuzamahangaUbukungu

Uburundi Bugiye Gukoresha Amafaranga Y’Ubushinwa Mu Gutumiza Ibintu Hanze

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Afrobasket: Amakipe Y’U Rwanda Yatashye Amara Masa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?