Kuri uyu wa Mbere, Tariki 11, Kanama, 2025, nibwo Ishyirahamwe Nyafurika ry’umupira w’amaguru ryatangaje ko Stade Amahoro na Kigali Pelé Stadium zemerewe kwikira imikino y’Amarushanwa Nyafurika.
Izi Stade zaravuguruwe kugira ngo zakire abafana benshi kandi zishyirwemo ikoranabuhanga rihagije ryo gufasha abasifuzi n’abandi gukurikirana neza ibibera mu kibuga.
Zizakinirwaho imikino mpuzamahanga iteganyijwe irimo iya CAF Champions League na CAF Confederation Cup.
Aho ivugururiwe, ubu Stade Amahoro yakira abantu ibihumbi 45, kandi byemejwe ko yujuje byose ku rwego rwa FIFA.
Ifite ikibuga gifite ubwatsi busanzwe ariko buvanze n’ubukorano bushobora korohereza umukinnyi wese kubukiniraho.
Muri Werurwe, 2023, nibwo Kigali Pelé Stadium yavuguruwe iratahwa, gusa yaje kugaragara ho imiterere imwe n’imwe yari itaranoga.
Hagati aho kandi mu minsi iri imbere kuri Stade Amahoro hazabera umukino wa APR FC na Pyramids yo mu Misiri.
Hazabera n’undi wa Rayon Sports na Singida Black Stars yo muri Tanzania mu mikino ya CAF Confederation Cup.
CAF yatangaje ko hari ibihugu 10 bitemerewe kwakira imikino.
Ibyo ni Djibouti, Eritrea, Guinea, Lesotho, Namibia, São Tomé, Seychelles, Sierra Leone na Somalia.
Nta bibuga byemewe bifite.