Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Amahoro Tugomba Kuyakorera… Uguteye Iwawe Ukamenya Kwitabara- Perezida Kagame
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Amahoro Tugomba Kuyakorera… Uguteye Iwawe Ukamenya Kwitabara- Perezida Kagame

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 14 January 2024 1:19 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Perezida Kagame yavuze ko abantu aho bava bakagera bakunda kandi bakwiye amahoro. Ku Rwanda ho ngo ni umwihariko kuko rwigeze kuyabura bikomeye. Icyakora avuga ko amahoro akorerwa uyakeneye akamenya kwitabara igihe atewe.

Yabivugiye mu ijambo yagejeje ku bitabiriye  isengesho ngarukamwaka ryo gusabira igihugu rihuza abayobozi mu nzego zose, zaba iza Politiki n’iz’amadini bagasengera u Rwanda baruragiza Imana mu mwaka mushya uba utangiye.

Yagize ati: “ …Ubanza Abanyarwanda tuyakeneye kurusha abandi kuko twigeze no kuyabura cyane kandi kuyakorera ni uguhitamo neza, ni ugukomera, uguteye iwawe ukamenya kwitabara.”

Perezida Kagame avuga kugira ngo umuntu agire amahoro bimusaba gukora, u Rwanda rugakoresha ibyo rufite cyangwa ibyo rushobora kuvana mubo rukorana nabo.

Yasabye kandi Abanyarwanda kwanga gukorerwamo cyangwa gukoreshwa ahubwo bakitabira gukorana nk’abafatanyabikorwa no kubahana.

Ibindi ngo ntibigomba kujya umujyo umwe, ahubwo bijya impande zombi.

Yagiriye urubyiruko rw’u Rwanda inama yo kujya rwigira ku mateka kugira ngo amasomo yayo atazaba impfabusa.

Kagame ati: “Ndabivuga nziko mbwira benshi hano bakiri bato, abazaba abayobozi muri iki gihugu kugira ngo mubyumve, mubyumve neza. Igihe muzaba ari mwe muri ku isonga, muzagaragaze ko amasomo yari ari muri ayo mateka atapfuye ubusa bityo abazabakomokaho nabo bazabe ari bwo burere muzaba mubahaye.”

Avuga ko nta Munyarwanda ukwiye kubaho mu buryo bw’ubugwari kuko ngo n’Imana atari byo ishaka.

Mu ijambo rye kandi yagarutse ku bibazo biri mu isi cyane cyane hagati y’ibihugu byo mu Burengerazuba bw’isi bugana Amajyagurugu( Global North) n’ibyo mu Majyepfo(Global South).

Avuga ko mu gihe cyatambutse, abo muri Global North baje basahura abo muri South, n’ibyo babasigiye bashaka no kubibategekamo.

Perezida w’u Rwanda avuga ko ibi nta Mana wabizanamo kubera ko yo yakoze ibyo yagombaga gukora, iha abantu ibibabeshaho kandi itavanguye.

Ati: “Imana yakoze ibyayo, iraduha turangije ibyo yaduhaye tubipfusha ubusa. Ukwemera twakumvise nabi bituma ibyo dutunze biri imbere yacu, ubundi turiyicarira twibwira ko niyo ntacyo twakora ntacyo twaba.”

Avuga ko uko ibintu byaba bimeze kose, nta muntu aho yava ari ho hose ku isi ukwiye kubwira Abanyarwanda uko babaho, ahubwo ngo uwo bakwemera gutega amatwi ni uwemera ko abaha igitekerezo bakakiganiraho.

Perezida Kagame yabwiye abari baje gusengera u Rwanda ko Abanyarwanda ari bo bonyine bafite umurongo bagomba guha igihugu cyabo.

TAGGED:AbayoboziAmahorofeaturedIntambaraKagameRwanda
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Rwanda: Abasenateri Barasaba Inzego Guhagurukira Abuzukuru Ba Shitani
Next Article Nyagatare: Umuyobozi Mu Murenge Yafungiwe Ruswa Ya Frw 70,000
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Dushora Mu Gusukura Ikirere Cyacu- Minisitiri Arakwiye

DRC: Abanyamahanga Ntibemerewe Gukora Ubucuruzi Buto Buto

Imiterere Y’Ubucuruzi Bw’u Rwanda N’Amahanga Muri 2025

Drone Y’Ingabo Z’u Rwanda Yakoze Impanuka 

Mu Rwanda Hamaze Kubakwa Ibiraro 300 Byo Mu Kirere

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Akamaro K’Amashanyarazi Akomoka Ku Mirasire Y’Izuba Ni Ntagereranywa

Ikipe y’Igihugu Y’Ingimbi Ya Volleyball Yitabiriye Igikombe Cya Afurika

Qatar Irashaka Kurega Netanyahu 

Ibya Ariel Wayz Byajemo Gishegesha

Gen Gatama Yoherejwe Kuyobora Inzego Z’u Rwanda Z’Umutekano Muri Mozambique

You Might Also Like

Mu mahangaUmutekano

Ingabo Za Israel Zatangije Ibitero Byo Ku Butaka Byo Gusenya Gaza Yose

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUbuzima

Musanze: Bafatanywe Litiro 1000 Z’Inzoga Itemewe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUmutekano

Amerika Yatwitse Ubundi Bwato Bwa Venezuela

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUmutekano

AFC/M23 Irashaka Gushinga Igisirikare Cy’Umwuga

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?