Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Amahoteli Yasabye Guverinoma Kongera Kuyagoboka Ku Nguzanyo Yafashe
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
PolitikiUbukungu

Amahoteli Yasabye Guverinoma Kongera Kuyagoboka Ku Nguzanyo Yafashe

admin
Last updated: 10 November 2021 11:06 pm
admin
Share
SHARE

Nyuma y’ifungurwa ry’imirimo myinshi mu Rwanda bijyanye n’icogora ry’icyorezo cya COVID-19, amahoteli avuga ko ibikorwa byayo bitangiye kuzahuka ariko ko akiremerewe n’inguzanyo nyinshi agomba kwishyura.

Bijyanye n’imikorere itameze neza, mu minsi ishize nibwo byatangajwe ko nka The Mirror Hotel na Villa Portofino Hotel zo mu Mujyi wa Kigali, zashyizwe mu cyamunara ngo hishyurwe umwenda ba nyirazo babereyemo banki.

Umuyobozi Mukuru w’Ishami ry’Ubukerarugendo mu Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda, Aimable Rutagarama, yavuze ko icyorezo cya COVID-19 kikigera mu Rwanda ingaruka zahise zigaragara ku rwego rw’amahoteli, kuko icyemezo cyabaye gufunga ibikorwa byose n’imipaka.

Abantu bari barateganyije kuza mu Rwanda cyangwa kujya mu bindi bikorwa by’ubukerargendo barabisubitse.

Ubwo leta yashyirahago ikigega nzahurabukungu cya miliyari 100 Frw, urwego rw’amahoteli rwahawe miliyari 50 Frw zingana na 50%.

Rutagarama yavuze ko zabafashije kuvugurura inguzanyo ingana na 35%, bemererwa kwishyura ku nyungu ya 5%, bongererwa n’igihe cyo kwishyura kigera ku myaka 15, bahabwa n’igihe cyo kutishyura cy’imyaka itatu.

Gusa yakomeje ati “Hari igice cy’inguzanyo cya 35% ikigega cyabashije koroshya, ariko hari n’ikindi gice cya 65% cyasigaye, aho ufite ideni avugana na banki. Mu kwezi kwa gatandatu kuri cya gice cya 65% banki zari zitangiye kongera kwishyuza abafite amadeni.”

Ni mu gihe ngo ubucuruzi bwinshi bwari bugifunze, ku buryo abantu nta mafaranga bari bafite yo kwishyura.

Yakomeje ati “Byakomeje kuba imbogamizi ku buryo mu rwego rw’amahoteli twavuga ko yari yafashijwe, ariko ntabwo byatinze n’ubungubu ikibazo kuri icyo gice cy’inguzanyo itarunganiwe cyarakomeje.”

“Ariko twongeye kukiganiraho na Leta n’abandi baterankunga, kandi turizera ko mu cyiciro cya kabiri cy’ikigega nzahurabukungu, batwemereye ko hari ikintu bashobora kongera gukora kugira ngo icyiciro cy’amahoteli ari nacyo gifite amadeni menshi mu rwego rw’ubukerarugendo, gishobore kuzahuka no gukora mu buryo burambye.”

Rutagarama yavuze ko muri iki gihe hagenda haboneka icyizere ko ibintu bishobora kumera neza mu gihe kiri imbere, nubwo imiterere y’icyorezo genda ihindagurika.

Ati “Nibura turebye imbaraga igihugu cyashyize mu gukingira abaturage ari nabo bakiliya ba serivisi z’ubukerarugendo, turizera ko bitaba bibi ngo bigere aho byaribiri mu gihe gishize.”

Yavuze ko abakora mu bukerarugendo nabo bagomba gukoresha imbaraga kugira ngo uru rwego ruzahuke.

Rutagarama yavuze ko amafaranga yatanzwe mu cyiciro cya mbere mu kuzahura ubukerarugendo harebwe amahoteli ntibyagera ku bindi bice by’ubukerarugendo, ariko ngo ku nshuro itaha bishobora guhinduka.

Ati “Ibibazo by’umwihariko byagiye bigaragara twarabigaragaje kandi kuri iyi nshuro ndibaza ko ntabwo urwego rw’amahoteri rukora rwonyine, abayobora ba mukerarugendo, ibigo bitanga serivisi z’ingendo, bose turimo gushaka uburyo bafashwa kugira ngo twese tuzamukire hamwe hatagira abazahara kurusha abandi.”

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Urwego rw’Ubukerarugendo mu rugaga rw’abikorera, Frank Gisha, we yavuze ko hari amasomo iki cyorezo kimaze kubigisha nko kugira ubufatanye n’abafatanyabikorwa, kubahiriza amabwiriza atangwa agamije kurengera ubuzima no kwishakamo ibisubizo.

Raporo ya Banki Nkuru y’u Rwanda y’umwaka wa 2020-2021 iheruka kugaragaza ko umusaruro wa serivisi zirebana n’ubukerarugendo wakomeje kuzahazwa n’ingaruka z’icyorezo cya COVID-19, nka serivisi zo gutwara abantu n’ibintu zagabanyutse -11.6% zivuye kuri -2.8%, serivisi z’amahoteli na resitora zigera kuri – 36.4% zivuye kuri -9.3%, serivisi z’indege n’ingendo zo mu kirere ziba -37.6% zivuye kuri -2.0%.

Binyuze mu kigega nzahurabukungu aho urwego rw’amahoteli rwagenewe miliyari 50 Frw, hemerewe inkunga y’imari amahoteli 149 ku giteranyo cy’amafaranga angana na miliyari 42.884 Frw.

Inguzanyo z’amahoteli 139 zingana na miliyari 42.719 Frw zaratanzwe, bingana na 99.6% by’inguzanyo zemejwe.

Ibi ngo byafashije urwego rw’amahoteli gukomeza kwishyura inguzanyo.

TAGGED:Aimable RutagaramaAmahoteliCOVID-19featuredUrugaga rw'Abikorera
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Sinigeze Ngira Inzozi Zo Kujya Mu Gisirikare- CP Kabera
Next Article Mushikiwabo Yaganiriye Na Congo-Kinshasa Ku Mutekano Mucye Wahabaye Akarande
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Undi Mugore Yafatanywe Urumogi

Miliyoni Frw 464 Z’Ishimwe Zahawe Abatse EBM

Babona Bate Inkuru Zibakorwaho?

Rubavu: Abafite Ubumuga Basaba M23 Kubakomorera Ku Bicuruzwa Byose Bijya i Goma

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Hari Ikigega Kizaha Urubyiruko Inguzanyo Nta Ngwate

Nyanza: Umugore Yishe Umugabo We

Haravugwa Umwuka Mubi Hagati Ya Israel Na Qatar 

Gatsibo: Babwiye PM Nsengiyumva Ibyiza Byo Gutura Ku Mudugudu

‎Gasabo: Bafatanywe Ibilo 31 By’Urumogi Byavaga i Kirehe Bijya i Muhanga

You Might Also Like

Mu RwandaUbukungu

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbukungu

Minisitiri W’Intebe Yasuye Icyanya Cy’Inganda Cya Musanze

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbukungu

P.M Nsengiyumva Asaba Urubyiruko Kudata Umwanya Mu Biciriritse

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbucuruzi MpuzamahangaUbukungu

U Rwanda Rugiye Gushyira Ikawa Muri Cyamunara Mpuzamahanga 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?