Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Amajyepfo: Hari Imibiri 13,000 Igiye Kwimurirwa Mu Nzibutso Zimeze Neza
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Amajyepfo: Hari Imibiri 13,000 Igiye Kwimurirwa Mu Nzibutso Zimeze Neza

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 04 January 2025 4:15 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Hari imibiri yashyinguwe kuri uyu wa Gatandatu, tariki 04, Mutarama, 2025.( [email protected])
SHARE

Alice Kayitesi uyobora Intara y’Amajyepfo avuga ko ubuyobozi bw’iyi Ntara k’ubufatanye na IBUKA hagiye kwimurwa imibiri 13,000 yabazize Jenoside yakorewe Abatutsi ikavanwa mu nzibutso zitameze neza, igashyingurwa ahandi mu cyubahiro.

Kayitesi yabivugiye mu muhango wo gushyingura mu cyubahiro imibiri 362 yakuwe mu mva rusange zo mu Murenge wa Musambira mu Karere ka Kamonyi.

Imibiri myinshi ivugwaho kuzimurwa ni iyavanywe mu nzibutso ziri muri Nyanza na Gisagara, ikazavanwa mu nzibutso n’imva rusange 55 ziri hirya no hino muri iriya Ntara.

Ati: “Imva nyinshi ziruhukiyemo iyo mibiri ziherereye mu Karere ka Nyanza ndetse n’Akarere ka Gisagara”.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

UMUSEKE uvuga ko Guverineri Kayitesi yavuze ko mu rwego rwo kwirinda ko aho iyo mibiri izavanwa hazasigara nta kiharanga,  hazashyirwa ibiranga amateka kugira ngo hazahoreho.

Guverineri Kayitesi yunanira imibiri yashyinguwe

Yavuze kandi ko abafite ababo bari bahashyinguwe ari abo gushimirwa kuko bemeye ko yimurwa, akabizeza ko aho izimurirwa izahaguma ubutazongera kuhimurwa.

Kanyamibwa Callixte wari uhagarariye imiryango yashyinguye abayo uyu munsi avuga ko ari ku nshuro ya gatatu bashyingura iyi mibiri.

Ubwa mbere yabanje gushyingura by’agateganyo nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, iza kwimurirwa ahandi, none ubu igiye kuhimurwa.

Icyakora avuga ko kuyimura bibaruhuye umutima kuko bisobanuye ko ababo bagiye kuruhukira ahantu hatekanye.

- Advertisement -

Perezida wa IBUKA mu Karere ka Kamonyi, Mwenedata Zacharie avuga ko gushyingura imibiri mu cyubahiro bijyanirana no kubanza gutunganya imibiri uko akenshi iba yarandujwe n’amasanduku ashaje yari ishyinguwemo.

Intego ni ugushyingura iyo mibiri imeze neza kandi mu masanduku asa neza.

Uwatanze ubuhamya ni Past Uwanyirigira Cyprien.

Avuga ko imibiri 362 yavanywe mu mva i Musambira ari iy’Abatutsi bahahungiye bavuye mu cyahoze ari Komini Nyabikenke, Nyamabuye, Taba, na Runda.

TAGGED:AbatutsifeaturedIntambaraJenosideKayitesiKwibuka
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Ubutegetsi Bw’Uburundi Bweruye Ko Bukorana Na DRC Na FDLR
Next Article Gukoresha Moto Z’Amashanyarazi Mu Mujyi Wa Kigali Bikomeje Kwitabirwa
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

DRC: Umusirikare Yarasiye Abantu Mu Kiliziya 

Perezida Kagame Mu Nama Na Bagenzi Be Yiga Ku Iterambere Rya Afurika

Ngirente Ashima Uruhare Rwa Rwandair Mu Guhuza Afurika

U Rwanda Rurafungura Ambasade Muri Hongrie

Rwanda: Abana Basobanukiwe Ibidukikije Bagiye Kubisangiza Abandi

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Rwanda: Abagabo Bapfa Baruta Ubwinshi Abagore

Kagame Ari Mu Bufaransa 

Abasirikare Batatu B’u Rwanda Biciwe Muri Mozambique 

Roma: Gutora Papa Ku Munsi Wa Mbere Byananiranye

Equity Group Igiye Guteza Imbere Imishinga Yo Mu Rwanda No Muri DRC

You Might Also Like

Mu RwandaUmutekano

Nyarugenge: Bafatanywe Ubwoko 31 Bw’Amavuta Yangiza Uruhu

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbumenyi N'Ubuhanga

Niba Utabasha Guhagarara K’Ukuguru Kumwe Mu Masogonda 10 Umenye Ko Washaje…

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Bobi Wine Agiye Kongera Kwiyamamariza Kuyobora Uganda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Papa Leo XIV Yasuye Imva Y’Uwo Aherutse Gusimbura

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?