Alice Kayitesi uyobora Intara y’Amajyepfo avuga ko ubuyobozi bw’iyi Ntara k’ubufatanye na IBUKA hagiye kwimurwa imibiri 13,000 yabazize Jenoside yakorewe Abatutsi ikavanwa mu nzibutso zitameze neza, igashyingurwa ahandi mu cyubahiro.
Kayitesi yabivugiye mu muhango wo gushyingura mu cyubahiro imibiri 362 yakuwe mu mva rusange zo mu Murenge wa Musambira mu Karere ka Kamonyi.
Imibiri myinshi ivugwaho kuzimurwa ni iyavanywe mu nzibutso ziri muri Nyanza na Gisagara, ikazavanwa mu nzibutso n’imva rusange 55 ziri hirya no hino muri iriya Ntara.
Ati: “Imva nyinshi ziruhukiyemo iyo mibiri ziherereye mu Karere ka Nyanza ndetse n’Akarere ka Gisagara”.
UMUSEKE uvuga ko Guverineri Kayitesi yavuze ko mu rwego rwo kwirinda ko aho iyo mibiri izavanwa hazasigara nta kiharanga, hazashyirwa ibiranga amateka kugira ngo hazahoreho.
Yavuze kandi ko abafite ababo bari bahashyinguwe ari abo gushimirwa kuko bemeye ko yimurwa, akabizeza ko aho izimurirwa izahaguma ubutazongera kuhimurwa.
Kanyamibwa Callixte wari uhagarariye imiryango yashyinguye abayo uyu munsi avuga ko ari ku nshuro ya gatatu bashyingura iyi mibiri.
Ubwa mbere yabanje gushyingura by’agateganyo nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, iza kwimurirwa ahandi, none ubu igiye kuhimurwa.
Icyakora avuga ko kuyimura bibaruhuye umutima kuko bisobanuye ko ababo bagiye kuruhukira ahantu hatekanye.
Perezida wa IBUKA mu Karere ka Kamonyi, Mwenedata Zacharie avuga ko gushyingura imibiri mu cyubahiro bijyanirana no kubanza gutunganya imibiri uko akenshi iba yarandujwe n’amasanduku ashaje yari ishyinguwemo.
Intego ni ugushyingura iyo mibiri imeze neza kandi mu masanduku asa neza.
Uwatanze ubuhamya ni Past Uwanyirigira Cyprien.
Avuga ko imibiri 362 yavanywe mu mva i Musambira ari iy’Abatutsi bahahungiye bavuye mu cyahoze ari Komini Nyabikenke, Nyamabuye, Taba, na Runda.