Amajyepfo: Ibirombe 43 Bigiye Gukora Mu Buryo Bwemewe

Abashoramari bakora mu by’ubucukuzi bw”amabuye y’agaciro bagiye guhabwa amasoko yo gucukura mu buryo bwemewe n’amategeko ibirombe 43 byo mu Ntara y’Amajyepfo.

Gov Alice Kayitesi

Ibyo birombe byari bisanzwe bicukurwa n’ abahebyi, aba bakaba abacukuzi batemewe n’amategeko bakoreraga urugomo abarinda ibyo birombe.

Inama yaraye ihuje abayobozi b’Intara y’Amajyepfo n’abashoramari bahakorera niyo yaraye ifatiweno icyo cyemezo.

Yabereye  mu Karere ka Kamonyi, ihuza ubuyobozi bw’Intara y’Amajyepfo n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Mine, Gaz na Peteroli.

- Kwmamaza -

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Kayitesi Alice  avuga ko bagiye gukora ubuvugizi kugira ngo abujuje ibisabwa bahabwe impushya,  ibyo birombe byamburwe abahebyi.

Hagaragajwe ko mu gihe gito gishize hari impanuka 17 zahitanye abantu 18 mu birombe bitandukanye byo mu turere dutandatu dukorerwamo ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro nk’uko byatangarijwe bagenzi bacu ba UMUSEKE.

Muri utwo turere hari ibirombe 89,  muri byo  ibigera kuri 43 ngo ntibigira ababyitaho bityo abahebyi bakabyigabiza.

Abayobozi b’uturere dukorerwamo ubucukuzi muri iyi Ntara  bavuga ko bahangayikishijwe n’impanuka zibera mu bucukuzi,  inyinshi muri zo zikaba mu birombe bidafite benebyo.

Banavuga ko kuba nta burenganzira bafite bwo gutanga impushya bituma gufatira umwanzuro iki kibazo bibagora.

Haniyongeraho ko batabona uburinzi bwa buri kirombe cyose bakifuza ko ikigo gishinzwe ubucukuzi, mine na petelori ( RMB)  cyajya cyihutisha gutanga impushya kuko abazisaba bamara igihe kinini batarazibona.

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Kayitesi Alice avuga ko bagiye gukorana bya hafi n’Ikigo cy’igihugu gishinzwe Mine, Gaz na Peteroli kugira ngo cyihutishe guha abacukuzi impushya.

Kayitesi avuga ko ababukoraga mu buryo butanoze bazahabwa ibikoresho n’amahugurwa bakazabona kubukora kinyamwuga.

Itangazamakuru ryabajije Ubuyobozi bwa RMB impamvu butinza dosiye z’abasaba impushya, Umuyobozi Mukuru wa RMB Kamanzi Francis wari mu nama yanga kuvugana naryo.

Bamwe mu bari muri iyi nama bavugiraga mu matamatama ko ibibazo bivugwa mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro bitazakemuka vuba mu gihe cyose bamwe mu banyembaraga bakivugwamo batarafatwa ngo bahanwe.

Abo nibo bavugwaho uruhare mu bibazo bya hato na hato muri uru rwego.

Ubuyobozi bw’Intara n’uturere kandi ngo ntibubafiteho ububasha.

Abari muri iyo nama banakemanze imibare y’abamaze guhitanwa n’ibirombe kuko abenshi batashyizwe muri raporo nk’uko babihwihwisaga.

Mu Karere ka Huye haherutse kubera impanuka y’ikirombe cyagwiriye abantu barimo n’abanyeshuri kubakuramo biranga.

Byabereye mu Karere ka Huye.

Abakekwaho kuba ba nyiri icyo kirombe barafashwe baraburanishwa.

Barimo umusirikare ufite ipeti rya Major.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version