Ibiciro Bya Essence Ku Isi Byazamutse

Intambara ikomeje gututumba hagati ya Iran na Israel yatumye abacukura essence bagira amakenga y’uko isoko ryayo ryabura batangira kuyibika none yazamuye ibiciro ku isoko mpuzamahanga.

Si essence gusa yazamuye ibiciro ahubwo n’ibiciro bya zahabu ni uko.

Ibihugu bya mbere ku isi bigura zahabu ni Leta zunze ubumwe z’Abarabu n’Ubushinwa.

Ku isoko mpuzamahanga akagungura ka essence kari kugura $88 bikaba bivuze izamuka rya 1.8%.

- Advertisement -

Zahabu yo yazamutse ubu iri kugura $2,400 ku gipimo cya ounce(ni igipimo fatizo bapimiraho zahabu) kimwe.

Abashoramari bavuga ko kuva Iran yagaba igitero kuri Israel mu mpera z’Icyumweru gishize bakomeje gucungira hafi uko ibiciro bimeze.

Bahangayikiye ko ibintu ku isi bishobora kudogera kubera intambara itutumba hagati ya Yeruzalemu na Teheran.

Ibiciro bya essence mbere byari byazamutse ku kigero cya 3.5%.

Ikibazo giteye inkeke abashoramari ni uko intambara nirota mu buryo bweruye bizatuma essence ibura kandi kugeza ubu niyo ituma ubukungu bw’isi bukora.

Ibura ry’ibikomoka kuri petelori ni ikibazo kimaze imyaka myinshi ndetse cyarushijeho kugira uburemere ubwo Uburusiya bwatangizaga intambara kuri Ukraine.

Zahabu yo ihinduka mu biciro iyo ku isi ibintu bidahagaze neza kubera ko ifatwa nk’ubundi buryo bwo kuzigama amafaranga cyangwa imari mpuzamahanga.

Ikindi kiri gutuma isi igira impungenge z’ejo hazaza ni uko ibibazo biri mu Burasirazuba bwo hagati bishobora gutuma ubwikorezi bwakorerwaga mu muhora wa Hormuz uca hagati ya Yemen na Iran bukomwa mu nkokora.

Ni umuhora ufatiye runini ubwikorezi ku isi kuko 20% by’ibicuruzwa bijya hirya no hino ku isi ari ho bica.

Ikindi ni uko essence ica muri iki gice ivuye muri

Saudi Arabia, Iran, Leta zunze ubumwe z’Abarabu, Kuwait na Iraq ari nyinshi ku buryo haramutse habaye igituma hadakora isi yabizahariramo.

Iran ni igihugu cya karindwi gicukura essence nyinshi ku isi.

Hejuru y’ibi hiyongereye ko amasoko y’imigabane nayo yatangiye kujegera.

Ayajegeye ni ayo mu Bwongereza, mu Buyapani, Hong Kong na Koreya y’Epfo

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version