Polisi itangaza ko mu minsi 30 ishize abantu 500 bo hirya no hino mu Ntara y’Amajyepfo batawe muri yombi bakurikiranyweho ubujura, urugomo n’ibindi byaha.
Umuvugizi wayo Assistant Commissioner of Police(ACP) Boniface Rutikanga niwe wabwiye itangazamakuru iby’iyo mibare mu kiganiro yaraye abahaye.
Yagize ati: “Umutekano mu Ntara y’Amajyepfo wifashe neza muri rusange ariko hari ibyaha bihagaragara birimo ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bunyuranyije n’amategeko, kwangiza ibikorwaremezo, ubujura bw’amatungo, urugomo n’ibindi”.
Rutikanga avuga ko mu kwezi gushize k’Ukwakira 2024, abantu 500 bafatiwe mu byaha bitandukanye birimo ubujura; gukubita cyangwa gukomeretsa; gucuruza ibiyobyabwenge, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bunyuranyije n’amategeko no kwangiza ibikorwaremezo.
Ubujura bwinshi buhakorerwa ni ubw’amatungo.
Hirya no hino mu Rwanda ubujura, gukubita no gukomeretsa biri mu byaha bikorwa kurusha ibindi nk’uko ubushinjacyaha bukuru bwa Repubulika buherutse kubitangaza.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yabwiye itangazamakuru rikorera mu Ntara y’Amajyepfo ko Polisi yahoranye kandi igifite inshingano zo guhangana n’abakora ibyaha aho bari hose.
Yashimye ubufatanye abanyamakuru bagaragariza Urwego akorera, abashimira ko bagira uruhare mu bukangurambaga mu kwirinda ibyaha.
Gusigasira ituze rya rubanda ni inshingano nkuru ya Polisi y’u Rwanda.
Inshingano eshatu Polisi y’u Rwanda ifite ni ugutanga Serivisi, Kurinda Abanyarwanda no kugira Ubunyangamugayo.
Ayo magambo atatu( Serivisi, Kurinda, Ubunyangamugayo) nibyo byanditse ku ngofero z’abapolisi bafite amapeti mato ndetse no mu kirangantego cy’uru rwego.
Théogene Munyaneza ukorera ikinyamakuru Intyoza.com uri mu bitabiriye kiriya kiganiro yabwiye Taarifa ko abanyamakuru basabye Polisi kujya ibaha amakuru uko bayashaka.
Avuga ko we na bagenzi be basabye Polisi guha itangazamakuru amakuru arambuye ku kintu babona ko kigize inkuru aho kugira ngo ibahe amakuru avunaguye.
Akenshi Polisi n’Ubugenzacyaha batanga amakuru babona ko ari ay’ingenzi, akaba amakuru ahinnye kandi rubanda ruba rushaka kumenya amakuru arambuye aturutse ku rwego rwizewe.
Abanyamakuru bavuga ko kudahabwa amakuru arambuye bibicira akazi, bigatuma ayo batangaza aba ari amakuru y’inusu kandi amakuru nk’ayo asiga abantu mu rujijo.
Muri rusange abanyamakuru bashima Polisi ko ikorana nabo neza, gusa bagasaba ko iyo mikoranire inozwa kurushaho.
Inama yahuje Umuvugizi wa Polisi n’itangazamakuru yabereye ku cyicaro cya Polisi ku rwego rw’Intara y’Amajyepfo itangira ahagana saa yine n’igice(10h30).
Ibiganiro hagati ya Polisi n’itangazamakuru bizakomereza no mu zindi Ntara n’Umujyi wa Kigali.