Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Amajyepfo: Mu Kwezi Kumwe Abantu 500 Batawe Muri Yombi
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu RwandaUmutekano

Amajyepfo: Mu Kwezi Kumwe Abantu 500 Batawe Muri Yombi

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 10 November 2024 11:56 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Amajyepfo agizwe n'Uturere umunani
SHARE

Polisi itangaza ko mu minsi 30 ishize abantu 500 bo hirya no hino mu Ntara y’Amajyepfo batawe muri yombi bakurikiranyweho ubujura, urugomo n’ibindi byaha.

Umuvugizi wayo Assistant Commissioner of Police(ACP) Boniface Rutikanga niwe wabwiye itangazamakuru iby’iyo mibare mu kiganiro yaraye abahaye.

Yagize ati: “Umutekano mu Ntara y’Amajyepfo wifashe neza muri rusange ariko hari ibyaha bihagaragara birimo ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bunyuranyije n’amategeko, kwangiza ibikorwaremezo, ubujura bw’amatungo, urugomo n’ibindi”.

Rutikanga avuga ko mu kwezi gushize k’Ukwakira 2024, abantu  500 bafatiwe mu byaha bitandukanye birimo ubujura; gukubita cyangwa gukomeretsa; gucuruza ibiyobyabwenge, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bunyuranyije n’amategeko no kwangiza ibikorwaremezo.

Ubujura bwinshi buhakorerwa ni ubw’amatungo.

Hirya no hino mu Rwanda ubujura, gukubita no gukomeretsa biri mu byaha bikorwa kurusha ibindi nk’uko ubushinjacyaha bukuru bwa Repubulika buherutse kubitangaza.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yabwiye itangazamakuru rikorera mu Ntara y’Amajyepfo  ko Polisi yahoranye kandi igifite inshingano zo guhangana n’abakora ibyaha aho bari hose.

ACP Boniface Rutikanga aganira n’abanyamakuru bakorera mu Ntara y’Amajyepfo.

Yashimye ubufatanye abanyamakuru bagaragariza Urwego akorera, abashimira ko bagira uruhare mu bukangurambaga mu kwirinda ibyaha.

Gusigasira ituze rya rubanda ni inshingano nkuru ya Polisi y’u Rwanda.

Inshingano eshatu Polisi y’u Rwanda ifite ni ugutanga Serivisi, Kurinda Abanyarwanda no kugira Ubunyangamugayo.

Ayo magambo atatu( Serivisi, Kurinda, Ubunyangamugayo) nibyo byanditse ku ngofero z’abapolisi bafite amapeti mato ndetse no mu kirangantego cy’uru rwego.

Théogene Munyaneza ukorera ikinyamakuru Intyoza.com uri mu bitabiriye kiriya kiganiro yabwiye Taarifa ko abanyamakuru basabye Polisi kujya ibaha amakuru uko bayashaka.

Avuga ko we na bagenzi be basabye Polisi guha itangazamakuru amakuru arambuye ku kintu  babona ko kigize inkuru aho kugira ngo ibahe amakuru avunaguye.

Uturere tugize Intara y’Amajyepfo

Akenshi Polisi n’Ubugenzacyaha batanga amakuru babona ko ari ay’ingenzi, akaba amakuru ahinnye kandi rubanda ruba rushaka kumenya amakuru arambuye aturutse ku rwego rwizewe.

Abanyamakuru bavuga ko kudahabwa amakuru arambuye bibicira akazi, bigatuma ayo batangaza aba ari amakuru y’inusu kandi amakuru nk’ayo asiga abantu mu rujijo.

Muri rusange abanyamakuru bashima Polisi ko ikorana nabo neza, gusa bagasaba ko iyo mikoranire inozwa kurushaho.

Inama yahuje Umuvugizi wa Polisi n’itangazamakuru yabereye ku cyicaro cya Polisi ku rwego rw’Intara y’Amajyepfo itangira ahagana saa yine n’igice(10h30).

Ibiganiro hagati ya Polisi n’itangazamakuru bizakomereza no mu zindi Ntara n’Umujyi wa Kigali.

TAGGED:AbanyamakurufeaturedIntaraKigaliPolisiRutikanga
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Ububiligi: Abarundikazi Bishwe N’Inkongi
Next Article Musanze: Ushinzwe Umutekano Yapfuye Azira Inkoni
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Kagame Yibukije Abanyaburayi Akamaro Ko Gukorana Neza N’Abanyafurika

Gasabo: Arakekwaho Kwangiza Amapiloni Y’Amashanyarazi

Ab’i Rwamagana N’i Kigali Bagiye Kubona Andi Mazi Meza

Israel Na Hamas Basinye Icyiciro Kibanza Cy’Amasezerano Y’Amahoro Ya Trump

Ingabire Immaculée Wayoboraga Transparency Yatabarutse

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Abanyarwandakazi Barangije Amasomo Ya Ofisiye Muri Polisi Ya Singapore

Abanyarwanda Barashukwa Bagaca Mu Bushinwa Bagera Ahandi Bakisanga Mu Buretwa-Amb Kimonyo 

Rwanda: Bariga Guhunika Umusaruro Ngo Inzara Izacike

Tombola Inzozi Lotto Yahagaritswe Gukorera Mu Rwanda

Trump Yahaye Hamas Igihe ‘Ntarengwa’ Ngo Yemere Umugambi W’Amahoro Yateguye

You Might Also Like

Mu RwandaUbukungu

Bwa Mbere Ikilo Cy’Ikawa Y’u Rwanda Cyaguzwe $88.18

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

U Rwanda Ruzakira Inama Y’Abaminisitiri B’Ububanyi N’amahanga Mu Bihugu Bivuga Igifaransa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUmutekano

Bafatanywe Intsinga Za Metero 250 Bikekwa Ko Bibye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaRwiyemezamirimoUmutekano

Hamas Yasabye Israel Kuyiha Umurambo Wa Yahya Sinwar

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?