Amakipe Y’u Rwanda Yatsindiye Kuzahatanira Shampiyona Y’Isi

Bitwaye neza muri uyu mukino kandi bemerewe kuzakomereza mu yandi marushanwa.

Amakipe y’u Rwanda akina umukino witwa Sitting Volleyball mu bagabo n’abagore yatsindiye kuzakina Shampiyona y’isi izabera mu Bushinwa mu mwaka wa 2026.

Iyo ntsinzi yabonetse nyuma kwitwara neza muri shampiyona ya Afurika yaberaga muri Kenya kuva tariki 4 kugeza tariki 9, Nyakanga, 2025.

Ikipe y’Igihugu y’abagore niyo yabonye iyi tike ku ikubitiro imaze gutsinda imikino ine yose yakinnye na Kenya kuko yayitsinze ku maseti 3-0. Hagati aho kandi Nigeria ntiyitabiriye iri rushanwa.

Kutabyitabira byatumye u Rwanda na Kenya bakina imikino ine, ibihugu byombi biba ari byo bibona itike yo kuzakina shampiyona y’Isi izabera mu Bushinwa 2026 bihagariye Afurika.

Abagabo bari baherereye mu itsinda rya mbere bari kumwe  na Kenya na Algeria nibo batangiye irushanwa batsinda Algeria amaseti 3-0, bongera gutsinda Kenya amaseti 3-1 bagera muri 1/2.

Muri iki cyiciro bahahuriye na Maroc nayo bayitsinda amaseti 3-0 bituma bagera ku mukino wa nyuma.

Misiri, ari nayo isanzwe ifite igikombe muri uyu mukino ku rwego rwa Afurika, yatsinze u Rwanda ku mukino wa nyuma wakinwe kuri uyu wa Gatatu ubera i Nairobi.

Amakipe y’u Rwanda yaherukaga n’ubundi kwitabira igikombe cy’Isi mu mwaka wa  2023 nabwo cyabereye mu Misiri, abagabo bagatahana umwanya wa cyenda mu gihe abagore batahanye umwanya karindwi.

Shampiyona y’isi 2026 izabera mu Bushinwa i Hangzhou kuva tariki 11 kugeza kuri 21, Nyakanga 2026.

Amakipe azayegukana mu bagabo n’abagore azahita abona itike yo kuzakina imikino Paralempike izabera i Los Angeles muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu mwaka wa  2028.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version
pintoto