Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Amanota y’Ibizamini Bya Leta Yasohotse, Abanyeshuri Ibihumbi 60 Bategekwa Gusibira
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Amanota y’Ibizamini Bya Leta Yasohotse, Abanyeshuri Ibihumbi 60 Bategekwa Gusibira

Last updated: 04 October 2021 1:28 pm
Share
SHARE

Minisiteri y’Uburezi yatangaje amanota y’ibizamini bisoza amashuri abanza n’ay’icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye, aho mu bakoze ibizamini bose uko ari 373,532, abanyeshuri 60,642 batsinzwe ku buryo batemerewe kujya mu cyiciro gikurikiraho cy’amasomo.

Ni amanota y’ibizamini byakozwe muri Nyakanga uyu mwaka, byagombaga kuba mu Ukwakira 2020 ariko ntibikunde kubera icyorezo cya COVID-19.

Minisitiri w’Uburezi Dr Valentine Uwamariya yavuze ko mu cyiciro cy’abarangiza amashuri abanza hakoze abanyeshuri 251,906, hari harimo abakobwa 136,830 n’abahungu 115,076.

Yakomeje ati “Abarangije amashuri abanza, abaza mu cyiciro cya mbere muri bitanu biteganywa ni abanyeshuri 14,373 bahwanye na 5.7%, icyiciro cya kabiri ni 54,214 bahwanye na 21.5%, icyiciro cya gatatu ni 75,817 bahwanye na 30.10%, mu cyiciro cya kane harimo abanyeshri 63,326 bahwanye na 25.10%.”

“Hariho n’ikindi cyiciro cya gatanu ari nacyo dukunze kwita ‘unclassified’ kirimo abanyeshuri 44,176 bihwanye na 17.50%, abangaba ni ababa batagejeje kuri ya manota agaragaza ko batsinze.”

Muri rusange urugero rwo gutsinda mu mashuri abanza ni 82.5%.

Mu cyiciro rusange abanyeshuri bakoze ibizamini bose ni 121,626, barimo abakobwa 66,240 n’abahungu 55,386.

Minisitiri Uwamariya yakomeje ati “Abaje mu cyiciro cya mbere ni 19,238 bahwanye na 15.8%, icyiciro cya kabiri harimo abanyeshuri 22,576 bahwanye na 18.6%, mu cyiciro cya gatatu harimo 17,349 bahwanye na 14.3%, mu cyiciro cya kane harimo abanyeshuri 45,842 bahwanye na 37.7%.”

“No muri icyi cyiciro rusange harimo abanyeshuri batabonye amanota ahagije bari mu cyiciro cya gatanu, ni umubare ungana na 16,466 bahwanye na 13.6%.”

Muri iki cyiciro ho abanyeshuri batsinze kuri 86.4%,

Abatsinzwe bagomba gusibira

Minisitiri Uwamariya yatangaje ko abanyeshuri batsinze barashyirirwaho uburyo bwo kumenya amanota yabo n’ibigo bagomba gukomerezaho amasomo.

Bitandukanye no mu myaka ishize, abanyeshuri batsinzwe, ni ukuvuga abari mu cyiciro cya nyuma, bagomba gusibira kuko batemerewe kujya mu cyiciro cyisumbuyeho.

Ni ukuvuga ko ku banyeshuri barangije amashuri abanza batemerewe kujya mu mwaka wa mbere w’amashuri yisumbuye cyangwa kujya mu myuga no mu mwaka wa kane ku barangije icyiciro rusange.

Ni icyemezo Minisitiri Uwamariya yavuze ko kinajyanye n’umwanzuro wa 10 w’umwiherero w’abayobozi bakuru b’igihugu uheruka, usaba ko abanyeshuri batatsinze batagomba kwimuka ngo bajye mu kindi cyiciro.

Yakomeje ati “Abanyeshuri twagaragaje 44,176 barangije amashuri abanza ariko batabashije kugira amanota abemerera gukomeza mu mashuri yisumbuye, ndetse n’abanyeshuri 16,466 nabo batagize amanota abemerera gukomeza mu mwaka wa kane w’amashuri yisumbuye, aba banyeshuri ntabwo bari buhabwe ibigo nk’uko byari bisanzwe bigenda, ahubwo bazafashwa babanze bagere ku kigero kibemerera kwimukira mu bindi byiciro.”

“Ubundi bajyaga bahabwa ibigo ndetse n’amashuri yigenga akaba yabakira mu cyiciro gikurikiyeho.”

Yavuze ko aho kubakira mu bindi byiciro, ku bufatanye n’amashuri bigagaho bagomba kwemererwa gusibira.

Ati “Barafashwa dufatanyije n’amashuri bigagaho gusubiramo amasomo no kuzasubira mu isuzuma kugira ngo bazimukire mu kindi cyiciro bamaze gutsinda ku kigero giteganywa.”

Uteranyije abanyeshuri bose bazasibira ni 60642.

Amanota y’abatsinze ikizamini cya leta agaragara umuntu anyuze ku rubuga rw’Ikigo gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’amashuri (NESA) ugakurikiza amabwiriza.

Ushobora kandi gukoresha ubutumwa bugufi kuri telefoni ngendanwa (SMS), niba umwana arangije amashuri abanza ukandika P6 ugakurikizaho nimero y’umunyeshuri, ukohereza kuri 4891. Niba arangije icyiciro rusange, uzandika S3, ukurikizeho nimero y’umunyeshuri wohereze kuri 4891.

Biteganywa ko abana baziga mu mwaka wa mbere n’umwaka wa kane w’amashuri yisumbuye, bazatangira amasomo ku itariki 18 Ukwakira 2021.

Hatangajwe amanota y’abakoze ibizamini bisoza amashuri abanza n’icyiciro rusange
TAGGED:AmanotaAmashuri abanzaAmashuri yisumbuyeDr Uwamariya ValentinefeaturedIbizamini bya LetaIcyiciro rusangeMINEDUCMinisiteri y'Uburezi
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Abantu Hafi 1500 Bamaze Gufatirwa Mu Tubari Tutemerewe Gukora
Next Article Abanyamahanga 12 Bafatiwe Mu Rwanda Mu Bwicamategeko
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Makuza Ayoboye Indorerezi Za Afurika Yunze Ubumwe Mu Matora Yo Muri Cameroun

Knowless Yagiye Tanzania Kuhasohorera Indirimbo

DRC: Leta Yategetse FDLR Kwishyira Mu Maboko Y’Ingabo

Rwanda: Amagaraje Atujuje Ibisabwa Azafungwa

Kagame Yaganiriye N’Abayobozi Ba EU K’Ubufatanye Mu Gukora Inkingo

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Rwanda: Bariga Guhunika Umusaruro Ngo Inzara Izacike

U Rwanda Ruzakira Inama Y’Abaminisitiri B’Ububanyi N’amahanga Mu Bihugu Bivuga Igifaransa

Israel N’U Rwanda Twanze Guheranwa N’Amateka Mabi- Ambasaderi Einat

Musanze: Umusore Na Nyina Bafatanywe Urumogi

Hamas Yasabye Israel Kuyiha Umurambo Wa Yahya Sinwar

You Might Also Like

Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

Kagame Yibukije Abanyaburayi Akamaro Ko Gukorana Neza N’Abanyafurika

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUmutekano

Gasabo: Arakekwaho Kwangiza Amapiloni Y’Amashanyarazi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUbukungu

Ab’i Rwamagana N’i Kigali Bagiye Kubona Andi Mazi Meza

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUbubanyi n'Amahanga

Israel Na Hamas Basinye Icyiciro Kibanza Cy’Amasezerano Y’Amahoro Ya Trump

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?