Amapingu, Perimi Z’Impimbano, Mudasobwa…Ibikoresho By’Abiyitiriraga Polisi

Ni inshuro ya kabiri mu Cyumweru kimwe Polisi yeretse itangazamakuru abantu bari umwe  ivuga ko yayiyitiriraga agafatanya na bagenzi be kwiba bakoresheje ubwambutsi bushukana no kwiyitirira urwego. Abo yerekanye kuri uyu wa Gatanu tariki 24, Nzeri, 2021 bakoraga perimi bakaziha abantu bakabishyura Frw 350 000. Hari undi yari iherutse kwerekana wiyitaga OPJ.

Ubusanzwe Perimi itangirwa ubuntu ariko iyo irangije igihe, yishyurwa Frw 50 000.

Umuturage w’i Kayonza uvuga ko yakorewe buriya buriganya, yabwiye itangazamakuru ko bariya basore bamusanze i Kayonza bamubwira ko bashobora kumufasha kubona uruhushya rwo gutwara ikinyabiziga( perimi).

Avuga ko bamweretse impapuro zimwemeza ko ari abapolisi, izo mpapuro zikaba zaragaragazaga ikirangantego cya Polisi y’u Rwanda ndetse bari bafite n’amapingu.

- Kwmamaza -

Nyuma yo kubizera, bamubwiye ko yazabasanga ku Muhima, aho bamubwiraga ko bakorera( ku Muhima niho hari ikicaro cya Polisi, ishami ry’umutekano wo mu muhanda) kugira ngo bazamuhe iyo perimi ariko akajyayo yitwaje Frw 350 000.

Ngo bari baramwijeje ko azishyura ari uko abonye ibyangombwa bye,  ni ukuvuga perimi.

Ati: “ Nahageze ntinze mbahamagaye bambwira ko bwije twazahura ubutaha. Nahise njya gushaka ahandi ndara ariko nkihagera numva barongeye barampamagaye mbabwira ko nkiri hahandi, ko baza tukabonana.”

Ngo barabonanye amwireka urutonde rw’abandi bakoze,  asanga byose ari ‘très bien.’

Avuga ko byose yabonaga ari ‘très bien’ kuko uwo musore yamwerekaga inyandiko zerekana  ikirangantego cya Polisi, ndetse n’amapingu n’urutonde rw’abandi bantu bakoreye iriya perimi.

Nyuma yo kubona uko ibintu bimeze, uyu musore w’i Kayonza yabwiye abo bantu ko byaba byiza batashye nyuma akazumvikana nabo umunsi bazahura buri wese agaha undi ibyo amugomba.

Si ko byagenze kuko nyuma y’iminsi ibiri, batangiye kujya bavugana akumva bahinduye imvugo.

Nibwo ngo yatangiye kubakeka, ahita abibwira Polisi iramugenza iza kumufata.

Umu IT yaritabajwe…

Umwe mu bafashwe ni umuhanga mu ikoranabuhanga ukora porogaramu za mudasobwa.

Avuga ko we na mugenzi we babanaga, baje gukubitwa n’ubukene kubera COVID-19, ngo ahantu bakoraga biranga batangira kubura ayo kwishyura inzu nibwo bahuraga bapanga icyo bakora ngo babone amafaranga.

Ati: “Twasanze turamutse dukoze perimi twabona amafaranga.”

Avuga ko bari barateganyije ko bazabanza gukora perimi nke bakazereka abaturage, bakababwira ko hari gahunda yo gukora nyinshi hanyuma ababizeye babaha amafaranga ‘bakayarya ubundi bakarekera aho.’

Ngo hari abantu babiri babizeye koko babaha amafaranga, uwa mbere abaha Frw 120 000 undi abaha Frw 100 000.

Bafashwe bamaze ukwezi batangiye ibyo bikorwa.

Umwe mu bandi bafatanywe n’uyu avuga ko yari yaraje muri biriya bintu yizeye ko biciye mu mucyo ariko akaza gusanga ari ibinyoma, akabifatirwamo.

Ngo yari yarabyizeye k’uburyo yarangiraga abantu kujya guha bariya icyashara.

Polisi inenga abaturage bizera bagenzi babo bababeshya ko ari ba Afande bakabariganya.

Umuvugizi wayo Commissioner of Police( CP) John Bosco Kabera avuga ko bibabaje kuba hari abaturage babeshywa bakabyemera kandi mu by’ukuri hari uburyo ibintu bikorwa, hari uko ababishinzwe babikora n’aho babikorera.

CP Kabera asaba abantu bose kugana ‘Polisi nyayo’ ikabaha serivisi bashaka aho kugira ngo bumvire ibinyoma by’abantu baba bashaka gusarura aho batabibye.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version