Amasezerano Mashya Ku Bimukira Yatsindagirije Akamaro K’Ayayabanjirije

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda na mugenzi we ushinzwe ibibera imbere mu Bwongereza Bwana James Cleverly bavuze ko amasezerano mashya basinye ku mikoranire mu kibazo cy’abimukira, adatesha agaciro aya mbere.

Impande zombi zemeje ko ibikubiye mu masezerano yari yarasinywe muri Mata, 2022 bigifite agaciro.

Zimwe mu ngingo zibigize zivuga ko hari abimukira bazajya babanza kuzanwa mu Rwanda bagahabwa aho kuba n’uburyo bwiza bwo kubaho kugira ngo babone uko basaba kuba mu Bwongereza amadosiye yabo asuzumwe bari mu Rwanda.

Imiryango y’abaharanira uburenganzira bwa muntu hamwe n’inkiko zo mu Bwongereza bitambitse iyo myanzuro bavuga ko batakwizera u Rwanda, bavuga ko rushobora kuzasubiza abo bantu iwabo.

- Kwmamaza -

Hashize igihe gito Urukiko rw’Ikirenga rw’Ubwongereza rweruye ko kuzana  bariya bantu mu Rwanda ‘bidakurikije amategeko.’

Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga rw’Ubwongereza Lord Reed niwe watangaje iby’icyo cyemezo.

Icyo cyemezo cyatumye inzego z’Ubwongereza zitangira kwiga uko hari ibyakosorwa mu masezerano ya mbere hagamijwe kubinoza kugira ngo hatazagira urundi rwego rwitambika ishyirwa mu bikorwa ryayo.

Intumwa nkuru ya Guverinoma y’Ubwongereza Victoria Mary Prentis niwe wahawe inshingano zo gukora iyo nyandiko kandi ngo yagishije inama inzego zitandukanye.

Birumvikana ko iyi dosiye yaganiriweho n’inzego ziyobora u Rwanda kugira ngo nazo zishyiremo akazo, bizavemo umushinga wumvikanyweho.

Ni nayo mpamvu kuri uyu wa Kabiri inyandiko y’ayo masezerano yashyizweho umukono na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Dr.Vincent Biruta ari kumwe na mugenzi we James Cleverly ushinzwe ibibera imbere mu Bwongereza.

Ayo masezerano yiswe Migration and Economic Development Partnership.

Ni iyihe nyungu u Rwanda rubifitemo?

Nyuma yo kuganira na Suella Braverman wahoze mu nshingano muri iki gihe zifitwe na Cleverly ubwo yasuraga u Rwanda mu ntangiriro z’umwaka wa 2023, Dr. Vincent Biruta ushinzwe ububanyi n’amahanga mu Rwanda yabwiye itangazamakuru ko u Rwanda rwaje muri iyi gahunda mu rwego rwo gutanga umusanzu warwo mu gukemura ikibazo cy’ibimukira.

Dr. Biruta yabwiye abanyamakuru  ati: “Inyungu ikomeye ni uko u Rwanda ruzagerageza gushaka igisubizo cy’iki kibazo cy’abimukira bimukira mu mahanga kandi mu buryo butanyuze mu nzira zubahiriza amategeko, ugasanga ari abantu bajyanwa n’abantu  babungukiramo  kubera gucuruza abantu, ababatwara babaca amafaranga kandi ayo babaciye benshi ntibanagere yo.”

Ngo umusanzu u Rwanda ruzatanga mu gukemura iki kibazo niyo nyungu ikomeye.

Mu masezerano ya mbere harimo ko abimukira bazazanwa mu Rwanda bazatuzwa ahantu babana n’Abanyarwanda kandi ko u Bwongereza bwahaye u Rwanda amafaranga yo kuzabafasha  kuba mu buzima bushya.

Harimo ko nibagera mu Rwanda, Guverinoma  izabaha uburyo bwo kwitunga, bige bityo bigirire akamaro bazakagirire u  Rwanda cyangwa ikindi gihugu bazahitamo gukuriramo cyangwa gusaziramo.

Mu ntangiriro z’umwaka wa 2023, ubwinshi bw’abimukira bazaza mu Bwongereza bwatumaga iki gihugu gikoresha miliyari$  2,4 mu kubacumbikira.

Amafaranga Ubwongereza bwahaye u Rwanda ku ikubitiro ngo azarufashe kwita kuri abo bantu ni miliyoni £ 120.

Yari ayo kuzabafasha kwiga imyuga cyangwa andi masomo azabagirira akamaro.

Ku rundi ruhande, u Rwanda rwavuze ko rudashaka kwikira abimukira bafite inkomoko cyangwa bakuriye mu bihugu ruturanye nabyo ari byo: u Burundi, Uganda, DRC na Tanzania.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version