Kaminuza Y’U Rwanda Igiye Kwigisha Ubumenyi Bwisumbuye Mu Buvuzi ‘Bwihariye’

Nk’uko byatangajwe na Prof Dr. Charlotte Baguma wungirije umuyobozi w’ishami ry’ubuvuzi n’iby’imiti muri Kaminuza y’u Rwanda, iki kigo kigiye gutangiza amasomo mashya mu nzego zitandukanye z’ubuvuzi.

Yabivugiye mu nama yahuje inzego zikora mu rwego rw’ubuvuzi n’uburezi yabereye i Kigali ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri taliki 05, Ukuboza, 2023.

Ayo masomo ni ukuvura indwara z’amaso, kuvura no kwita ku bana bavuka batujuje igihe, kuvura za cancers, kubaga no gusimbuza impyiko ndetse no gusuzumira muri laboratwari indwara zitandukanye, ibyo bita Clinical Pathology.

Iyi nama yitabiriwe kandi na Minisitiri w’uburezi Dr. Twagirayezu Gaspard n’abandi bahanga mu buvuzi.

Baguma avuga ko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, inzego zose z’ubuzima bw’u Rwanda zahirimye.

Ati: “ Mu myaka nka 20 yahise, urwego rw’ubuzima rwari rwarahirimye, ariko twaratangiye, turwubaka gahoro gahoro kandi iyo ntambwe twateye niyo yatugereje aha turi.”

Prof Charlotte Baguma avuga ko kuva batangira kwigisha, byababereye uburyo bwo gukomereza aho kugira ngo babe bageze aho bari ubu.

Avuga ko Kaminuza y’u Rwanda ari ikigo cya Leta gifite inshingano zo kwigisha Abanyarwanda ubumenyi nyabwo haba mu buvuzi n’ahandi kugira ngo bazagirire igihugu akamaro.

Dr. Minèlas Nkeshimana ukora muri Minisiteri y’ubuzima avuga ko gahunda y’u Rwanda ari uko mu myaka ine iri imbere, abaganga bazaba bikubye inshuro enye.

Avuga ko ari intego izagerwaho binyuze muri gahunda bise 4×4 izashyirwa mu bikorwa na RBC, Rwanda FDA, na Rwanda Medical Supply, ariko hakabaho n’imikoranire n’ibindi bigo n’abandi bafatanyabikorwa.

Muri iyi gahunda, Minisiteri y’ubuzima izakorana n’abafatanyabikorwa batandukanye kugira ngo abanyeshuri bahabwe amasomo ari ku rwego rukwiye kugira ngo bazatange amasomo aboneye hashingiwe ku nteganyanyigisho.

Kongera umubare w’abahanga mu by’ubuvuzi mu ngeri zitandukanye ni umurimo uzagirira akamaro u Rwanda kubera ko imibare yerekana ko Abanyarwanda 1000 bafite umuganga umwe ubitaho.

Ibi ariko siyo ntego y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe ubuzima ku isi kuko ryo riteganya ko abo bantu 1000 bagomba kwitabwaho ‘byibura’ n’impuguke mu by’ubuzima enye.

Iyo niyo ntego u Rwanda ruri guharanira kugeraho.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version