Kigali: Minisitiri Amb. Olivier Patrick Nduhungirehe na mugenzi we ushinzwe ububanyi n’amahanga wa Zimbabwe Prof Dr. Amon Murwira bahagaririye isinywa ry’amasezerano atanu aje gukomeza imikoranire isanzweho.
Ni amasezerano atanu mu buzima, guteza imbere urubyiruko, guteza imbere ubufatanye mu nzego za Polisi, urwego rw’ingufu no guhanahana amakuru mu bya gasutamo.
Isinywa ry’ayo masezerano ryakozwe kuri uyu wa 6, Kanama 2025, ubwo harangizwaga Inama ya gatatu ya Komisiyo Ihoraho ihuriweho n’abahagarariye u Rwanda na Zimbabwe yigaga ibyakorwa mu kunoza ubuhahirane n’ishoramari hagati y’ibihugu byombi.
Minisitiri Amb.Nduhungirehe yavuze ko ibihugu byombi byagize umwanya uhagije wo kwiga ku nzego zinyuranye z’imikoranire nyuma y’inama ya kabiri yahuje inzego zombi, yabereye i Harare muri Zimbabwe mu mwaka wa 2023.
Hagati aho u Rwanda rusanzwe rukorana na Zimbabwe mu nzego nk’ubuhinzi, inzego z’igorora, ubukerarugendo n’ahandi.
Impande zombi ziyemeje ibikorwa bizakurikira isinywa ry’ayo masezerano, ibiyakubiyemo bikarushaho gutanga umusaruro byuzuzanya n’ibisanzwe.
Kugira ngo ibyo bishoboke kandi hakenewe no kungurana ubumenyi mu ishyirwa mu bikorwa by’ibiyakubiyemo.
Uruhande rwa Zimbabwe ruvuga ko rwiteguye gukorana n’u Rwanda mu guteza imbere ubutabera, ibiganiro bikaba bikomeje kugira ngo hezemezwe amasezerano yo guhererekanya abanyabyaha.
Amakuru avuga ko ibiganiro kuri iyo ngingo bigenda neza, hakabamo n’ibirebana no gushaka uko hakurwaho ibyo gusoresha kabiri, imikoranire n’ubufatanye mu guteza imbere gahunda zigamije kuzamura imibereho y’abaturage n’ibindi.
Nduhungirehe asanga Zimbabwe ari umufatanyabikorwa w’u Rwanda ukomeye kuko hamaze gusinywa amasezerano y’imikoranire arenga 25 yo kutizanya imbaraga mu bukungu hagati ya Kigali na Harare.

Mugenzi we ushinzwe ububanyi n’amahanga muri Zimbabwe, Prof. Dr. Amon Murware, yagaragaje ko igihugu cye cyifuza gukorana n’u Rwanda mu nzego zitandukanye.
Avuga ko aho ibintu bigeze muri iki gihe, bigaragara ko aho umubano ugeze hashimishije.
Ati: “Nyuma y’inama yaduhuje mu mwaka wa 2021, ubu turi abahamya b’iterambere ry’imikoranire mu nzego zinyuranye. Ibyo bigaragaza imikoranire ikomeye hagati yacu, ubucuti n’ubwubahane”.
Mu gihe byaba bikozwe neza, ihuriro ryashyizweho rihuza abikorera bo mu Rwanda no muri Zimbabwe rya ‘Business Forum’ ryazafasha mu kugaragaza amahirwe y’imikoranire mu nzego zinyuranye zirimo ubuhinzi no gutunganya ibibukomokaho, ubukerarugendo, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, guteza imbere inganda n’izindi zagirira abaturage akamaro.

No mu rwego rw’uburezi, Prof Murware avuga ko hari umusaruro ugaragara bitanga.
Yasezeranyije ko abanyeshuri bo mu Rwanda bifuza kwiga muri Zimbabwe bahawe ikaze, ko bashobora no kuzahabwa buruse ngo bajyeyo kwiga guhanga udushya.