Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Amasezerano Ya Gisirikare Hagati Ya Uganda Na Misiri Ahishe Iki?
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Ububanyi n'Amahanga

Amasezerano Ya Gisirikare Hagati Ya Uganda Na Misiri Ahishe Iki?

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 09 April 2021 6:11 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Uganda Na Misiri basinye amasezerano yo guhanahana amakuru y’ubutasi bwa gisirikare.  Aya masezerano asinywe nyuma y’uko Misiri na Ethiopia ndetse na Sudani binaniwe kugira icyo byemeranywaho ku byerekeye urugomero ruri kubakwa na Ethiopia, ruzakoresha amazi menshi ya Nili.

Ibiganiro hagati y’ibihugu byose birebwa na kiriya kibazo biherutse kubera muri Repubulika ya Demukarasi ya Kongo, umuhuza akaba yari Perezida Tshisekedi.

Nyuma yo kubona ko ibiganiro bisa nibyanze, igisirikare cya Misiri cyatangije uburyo bwo gushaka andi maboko ashobora kuzagifasha bibaye ngombwa ko kinjira mu ntambara yeruye na Ethiopia.

Itsinda ryavuye mu Misiri rije muri Uganda gusinya ariya masezerano yo guhanahana amakuru mu butasi bwa gisirikare ryari riyobowe na Major-General Sameh Saber El-Degwi.

Itangazo ryasohowe na Minisiteri y’ingabo za Uganda rivuga ko ‘gusinyana amasezerano na Misiri arebana n’ubufatanye mu kurinda amazi ya Nili bifitiye Uganda akamaro kuko icyagira ingaruka kuri Misiri bitewe n’ikoreshwa nabi ry’amazi ya Nili cyazigira no kuri Uganda.’

Igice cy’amazi ya Nili kitwa Nil Blanc( White Nile) gifite isoko muri Uganda kandi muri iki gice niho haturuka amazi ya Nili Misiri ikenera ku kigero cya 80%.

Iki gice cya Nili gisohoka mu Kiyaga cya Victoria.

Uganda yatangaje ko izakora bya hafi na Misiri mu guhanahana amakuru kuri kiriya kibazo.

Iyo witegereje uko ibintu biri kugenda muri iki gihe, ubona ko iby’uriya mugezi bidakemuwe mu mahoro mu maguru mashya, intambara ishobora kurota.

Kimwe mu bibyerekana ni uko Misiri iherutse gusinyana andi masezerano y’ubufatanye mu bya gisirikare na Sudani.

Nili y’Umweru ifite isoko muri Uganda

Nyuma yo kuyasinya, ibihugu byombi byakoranye imyitozo ya gisirikare, igamije kurushaho gutyaza ingabo zabyo no kuzibutsa uko urugamba rurema.

Bisa n’aho bwari uburyo bwo guha gasopo Ethiopia.

Ikindi ni uko Perezida wa Misiri Bwana Abdel Fatha Al Sisi aherutse kongera kubuira Ethiopia ko ‘agapfa kaburiwe ari impongo’

Yagize ati: “ Ndagira ngo mbwire abavandimwe bacu bo muri Ethiopia ko ibyiza ari ukwirinda ko Misiri yagera ku rwego rwo guhaguruka ngo hatagira uyikorera ku mazi. Ariko nanone ibint u byose birashoboka gusa amahoro n’ubwumvikane nibyo byiza kurushaho.”

Ku rundi ruhande ariko, Ethiopia ni ‘simbikwangwa’ kuko ikomeje kubaka urugemero rwayo, igatanga impamvu z’uko itabura kubyaza umusaruro amazi aca ku butaka bwayo kandi ikemeza ko ruriya rugomero nirwuzura ruzagirira na Misiri akamaro.

TAGGED:EthiopiafeaturedMisiriNiliUganda
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Moto Zikoresha Amashanyarazi ‘Zigiye Kwiganza’ Mu Rwanda
Next Article Muri Tchad Zari Zihinduye Imirishyo
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Kuki Ibibazo By’Ubufaransa Bizajegeza Uburayi Bwose

Gaza: Hamas Yasabye Abarwanyi 7,000 Gusubira Aho Ingabo Za Israel Zavuye

Mfite Impungenge Ko Ibyo Kwaka FDLR Intwaro Bizaba Amasigarakicaro- Dr Buchanan

Ingabo Za Amerika Zamaze Kugera Muri Israel

Makuza Ayoboye Indorerezi Za Afurika Yunze Ubumwe Mu Matora Yo Muri Cameroun

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Rwanda: Bariga Guhunika Umusaruro Ngo Inzara Izacike

U Rwanda Ruzakira Inama Y’Abaminisitiri B’Ububanyi N’amahanga Mu Bihugu Bivuga Igifaransa

Israel N’U Rwanda Twanze Guheranwa N’Amateka Mabi- Ambasaderi Einat

Musanze: Umusore Na Nyina Bafatanywe Urumogi

Hamas Yasabye Israel Kuyiha Umurambo Wa Yahya Sinwar

You Might Also Like

Mu mahangaUbubanyi n'Amahanga

DRC: Leta Yategetse FDLR Kwishyira Mu Maboko Y’Ingabo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUmutekano

Rwanda: Amagaraje Atujuje Ibisabwa Azafungwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Kagame Yaganiriye N’Abayobozi Ba EU K’Ubufatanye Mu Gukora Inkingo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

Kagame Yibukije Abanyaburayi Akamaro Ko Gukorana Neza N’Abanyafurika

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?