Umukinnyi ukiri muto wa Basketball w’Umunyarwanda, Kenrik Kabano w’imyaka 18 na Nyina Rosine Kabano, bitabye Imana mu buryo bubabaje nyuma y’impanuka y’imodoka yabereye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Iyo mpanuka yabaye ku mugoroba wo ku wa Mbere muri Texas, nubwo amakuru arambuye ku byabaye ataramenyekana neza.
Abagize umuryango n’inshuti, barimo Mike Kabano ( Se wa Kenrik Kabano) batangaje ayo makuru ababaje ianyuze ku mbuga nkoranyambaga.
Mu magambo ababaje, Mike Kabano yagize ati: “Ku nshuti n’umuryango wanjye, Rosine yitabye Imana ari kumwe n’imfura yacu Kenrik…”
Kabano yavukiye muri Ohio mu 2008, yari umunyeshuri muri Amerika kandi yari hafi kurangiza amashuri ye.
Yigeze guhagarira u Rwanda mu byiciro by’abakiri bato bakina Basketball kandi yari umwe mu bakinnyi bitwaye neza mu ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 16 (U16) mu irushanwa rya FIBA Africa Under-16 Boys’ Championship rya 2023.
Bivugwa kandi ko yari mu bakinnyi batekerezwaho kuzashyirwa mu ikipe y’u Rwanda izitabira imikino yo gushaka itike ya Afrobasket y’abatarengeje imyaka 18 (U18).
Muri iryo rushanwa rya Afurika ryo mu 2023, Kabano wari wambaye nimero 13, yagaragaje ubuhanga budasanzwe, harimo gutsinda amanota 21 mu mukino bahuyemo na Misiri muri 1/4.
Muri bashike be harimo uwitwa Kellia Kabano ukina tennis.
Ifoto: Kenrik Kabano@The New Times

