Amashanyarazi Ya Rusumo Azacanira Ikibuga Cya Bugesera

Qatar ifite 49% by'umutungo washyizwe mu kubaka iki kibuga cy'indege cya Bugesera

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’ibikorwa remezo, Patricia Uwase yatangaje ko amashanyarazi azacanira ikibuga Cya Bugesera azakururwa mu rugomero rwa Rusumo ruri hafi gutahwa.

Intego ni uko kiriya kibuga kizaba gifite amashanyarazi ahagije.
Uruganda rukora amashanyarazi rwa Rusumo ruzatanga megawatts 80 zizasaranganywa hagati y’u Rwanda, Tanzania n’Uburundi.

Kubaka uru ruganda bizatwara miliyoni $340, bikaba bigenzurwa n’ikigo Nile Basin Initiative.

Nirwuzura ruzaha u Rwanda izindi megawatts 17 zizaza kurufasha mu kongera ingufu rukenera mu nganda no mu bukungu bwarwo muri rusange

- Advertisement -

Ikindi ni uko amatara azacanira ruriya ruganda azaba afite ubwenge karemano azajya atuma yizimya mu gihe nta bagenzi cyangwa abandi bantu bari aho.

Ni ikintu cyerekana ko u Rwanda rushyira imbere gukoresha neza imbaraga zitangiza ikirere kandi kita ku bidukikije.

Biteganyijwe ko ikibuga cy’indege cya Bugesera kizuzura mu mwaka 2026.

Kikazatwara miliyari$2, ku ikubitiro kikazajya cyakira abagenzi miliyoni 8.I

kigo cy’ubwikorezi cya Qatar kitwa Qatar Airways gifitemo 60 ku ijana naho Rwandair ikabigiramo 49 ku ijana.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version