Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Amashereka: Ikinyobwa Cyaremwe Mu Rukundo
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu RwandaUbumenyi N'Ubuhanga

Amashereka: Ikinyobwa Cyaremwe Mu Rukundo

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 07 January 2026 3:49 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Umubyeyi uri konsa. Ifoto: Today's Parent.
SHARE

Abaganga n’abahanga mu binyabuzima bemeranya ko kuva umwana avutse kugeza agize amezi atandatu agomba konka gusa nta kindi avangiwe.

Kutagira icyo avangirwa bivuze ko Nyina cyangwa undi umurera atagomba kumuha n’amazi yo kunywa!

Hari igitabo cyavuze ko amata y’abana akorwa mu nganda ntaho ahuriye n’amashereka y’umubyeyi.

Mu nyandiko Abahamya ba Yehova bashyize ku rubuga rwabo rwa interineti, ibaza niba ibintu runaka biba byararemwe cyangwa byarikoze, hari ahasobanura ko impamvu amashereka atangaje ari uko yo agenda ahinduka bitewe n’ibyo umwana akeneye.

Amashereka y’umubyeyi ashobora guhinduka igihe cyose atangiye konsa kugeza arangije.

Urugero batanga ni uko umubyeyi ashobora gutangira konsa amashereka arimo poroteyine nyinshi, vitamine, imyunyu ngugu (minerals) n’amazi, ariko akarangiza konsa amashereka arimo ibinure byinshi kugira ngo umwana ahage.

Nanone amashereka agenda ahinduka bitewe n’imyaka umwana afite cyangwa ibihe by’umwaka.

Habaho kandi imisemburo igenda yiyongera mu mashereka y’umubyeyi, urugero nka nijoro hiyongeramo uwitwa melatonine utuma abantu basinzira, mu gihe hari indi yiyongera ku manywa.

Kuba imisemburo ihinduka hakurikijwe amasaha y’umunsi, bituma umwana agira igihe cyo gusinzira n’icyo gukanguka bidahindagurika.

Nyuma y’iminsi mike umubyeyi amaze kubyara, agira amashereka y’umuhondo bita kolositarame.

Ayo mashereka, igifu cy’uruhinja kiba gishobora kuyagogora mu buryo bworoshye kandi aba arimo intungamubiri nyinshi ku buryo n’igifu cy’umwana nubwo ari gito gishobora kujyamo ibintu bihagije bigirira akamaro umubiri.

Ni amashereka y’umuhondo afasha umubiri w’umwana kugira abasirikare bawurinda kwandura indwara.

Ikindi kandi ayo mashereka agira akamaro kuko afasha mu gusukura urwungano ngogozi rw’uruhinja.

Ababyeyi ntibajya bahangayikishwa n’uko bazabura amashereka nubwo baba barabyaye impanga, kuko amashereka agenda yiyongera bitewe n’akenewe.

Akamaro k’amashereka ntikarangirira ku byiza byayo mu kubaka umubiri. Ni akamaro kagutse cyane.

Hashingiwe ku mwanya umubyeyi  amara yonsa kandi areba umwana we mu maso nawe akamureba( nubwo ataba amubona neza), konsa kenshi birema umubano udasanzwe hagati ya bombi.

Uko umwana yonka niko amenya ijwi n’isura bya Nyina bityo akamenya kumutandukanya n’abandi bagore baba bonsa cyangwa batonsa.

National Geographic mu mwaka wa 2022 yanditse ko burya kugira ngo umugore yonse, bisaba byinshi.

Abantu bibwira ko iyo umubyeyi afashe umwana akamushyira ku ibere kumwonsa bihita byikora, ariko ngo burya ntibyikora nk’aho ari ubufindo.

Oya. Ahubwo mu mubiri w’umugore haberamo ibintu byinshi bijyanirana n’uko atuje muri we, hakiyongeraho ibyo yariye cyangwa yanyoye kandi bikajyana n’uko n’umwana ashyikira neza imoko y’ibere agakurura.

Abahanga babwiye National Geographic ko iyo umwana asohotse muri nyababyeyi y’umugore wari utwitse, yo ihita itanga amabwiriza ku bwonko bugasohora umusemburo bita progesterone uhita ukora amashereka, ikaba impamvu ituma konsa umwana akivuka bitagira uko bisa.

Kugira ngo umubyeyi azakomeze konsa neza amashereka aze ni ngombwa ko yonsa kenshi kandi mu gihe kidahindagurika n’aho ubundi ayo mashereka atangira kugabanuka gahoro gahoro.

Muri rusange, amashereka ni ikinyobwa cy’ingenzi ku mpinja n’abana bato kandi uwagize amahirwe akonka neza, aba azakura neza kurusha utarayagize.

Abagabo bagirwa inama yo kudahangayikisha abagore babo batwite cyangwa bonsa kandi no mu gihe bonsa bakabafasha kubona indyo yuzuye, kuruhuka neza, bakabarinda umubabaro uwo ari wo wose no kwibuka ko uwo mwana ari uwabo bombi kandi akeneye urukundo rushoboka rwose.

TAGGED:AbagoreAbanaAmasherekafeaturedKonsaKubyara
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Kigali: Impunzi Zo Muri DRC Zigarambirije Imbere Ya Ambasade Ya Amerika
Next Article Rwanda: Mu Minsi Mikuru Abantu 92 Bafunzwe Bazira Gutwara Banyoye Inzoga
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Mobicash Yabaye Ihagaritswe 

Hemejwe Umushinga W’Itegeko Rishyiraho Kaminuza Y’Ingabo Z’u Rwanda

DRC: Guverinoma Irashaka Kwisubiza Bunagana Kugeza Uvira

Inenge Mu Burezi Bw’u Rwanda Kubera Ruswa

Amerika Irashaka Intambara Yeruye Na Iran

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

‘Board Of Peace’ Ya Trump Ni Iki?

Burundi: Haravugwa Guhangana Hagati Ya Ndayishimiye N’Umunyamabanga  Wa CNDD-FDD

U Rwanda Rurashaka Ko Ubwongereza Buruha Amafaranga Yarwo Yose

Rulindo:Habonetse Imibiri 173 Y’Abazize Jenoside Yakorewe Abatutsi

Kigali: Umusore Yishe Mugenzi We Amuziza Umukobwa

You Might Also Like

Mu RwandaPolitiki

Inama Y’Igihugu Y’Umushyikirano Iragarutse

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUmutekano

Drones Za Polisi Ziri Hafi No Gukorera Mu Mihanda Yo Mu Ntara 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IbidukikijeUbumenyi Rusange

Mu Isanzure Haba Inyenyeri Zingahe?

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Abasora Ipatanti N’Umusoro Ku Nyungu Z’Ubukode Babyihutishe- Komiseri Muri Revenue 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?