Abaganga n’abahanga mu binyabuzima bemeranya ko kuva umwana avutse kugeza agize amezi atandatu agomba konka gusa nta kindi avangiwe.
Kutagira icyo avangirwa bivuze ko Nyina cyangwa undi umurera atagomba kumuha n’amazi yo kunywa!
Hari igitabo cyavuze ko amata y’abana akorwa mu nganda ntaho ahuriye n’amashereka y’umubyeyi.
Mu nyandiko Abahamya ba Yehova bashyize ku rubuga rwabo rwa interineti, ibaza niba ibintu runaka biba byararemwe cyangwa byarikoze, hari ahasobanura ko impamvu amashereka atangaje ari uko yo agenda ahinduka bitewe n’ibyo umwana akeneye.
Amashereka y’umubyeyi ashobora guhinduka igihe cyose atangiye konsa kugeza arangije.
Urugero batanga ni uko umubyeyi ashobora gutangira konsa amashereka arimo poroteyine nyinshi, vitamine, imyunyu ngugu (minerals) n’amazi, ariko akarangiza konsa amashereka arimo ibinure byinshi kugira ngo umwana ahage.
Nanone amashereka agenda ahinduka bitewe n’imyaka umwana afite cyangwa ibihe by’umwaka.
Habaho kandi imisemburo igenda yiyongera mu mashereka y’umubyeyi, urugero nka nijoro hiyongeramo uwitwa melatonine utuma abantu basinzira, mu gihe hari indi yiyongera ku manywa.
Kuba imisemburo ihinduka hakurikijwe amasaha y’umunsi, bituma umwana agira igihe cyo gusinzira n’icyo gukanguka bidahindagurika.
Nyuma y’iminsi mike umubyeyi amaze kubyara, agira amashereka y’umuhondo bita kolositarame.
Ayo mashereka, igifu cy’uruhinja kiba gishobora kuyagogora mu buryo bworoshye kandi aba arimo intungamubiri nyinshi ku buryo n’igifu cy’umwana nubwo ari gito gishobora kujyamo ibintu bihagije bigirira akamaro umubiri.
Ni amashereka y’umuhondo afasha umubiri w’umwana kugira abasirikare bawurinda kwandura indwara.
Ikindi kandi ayo mashereka agira akamaro kuko afasha mu gusukura urwungano ngogozi rw’uruhinja.
Ababyeyi ntibajya bahangayikishwa n’uko bazabura amashereka nubwo baba barabyaye impanga, kuko amashereka agenda yiyongera bitewe n’akenewe.
Akamaro k’amashereka ntikarangirira ku byiza byayo mu kubaka umubiri. Ni akamaro kagutse cyane.
Hashingiwe ku mwanya umubyeyi amara yonsa kandi areba umwana we mu maso nawe akamureba( nubwo ataba amubona neza), konsa kenshi birema umubano udasanzwe hagati ya bombi.
Uko umwana yonka niko amenya ijwi n’isura bya Nyina bityo akamenya kumutandukanya n’abandi bagore baba bonsa cyangwa batonsa.
National Geographic mu mwaka wa 2022 yanditse ko burya kugira ngo umugore yonse, bisaba byinshi.
Abantu bibwira ko iyo umubyeyi afashe umwana akamushyira ku ibere kumwonsa bihita byikora, ariko ngo burya ntibyikora nk’aho ari ubufindo.
Oya. Ahubwo mu mubiri w’umugore haberamo ibintu byinshi bijyanirana n’uko atuje muri we, hakiyongeraho ibyo yariye cyangwa yanyoye kandi bikajyana n’uko n’umwana ashyikira neza imoko y’ibere agakurura.
Abahanga babwiye National Geographic ko iyo umwana asohotse muri nyababyeyi y’umugore wari utwitse, yo ihita itanga amabwiriza ku bwonko bugasohora umusemburo bita progesterone uhita ukora amashereka, ikaba impamvu ituma konsa umwana akivuka bitagira uko bisa.
Kugira ngo umubyeyi azakomeze konsa neza amashereka aze ni ngombwa ko yonsa kenshi kandi mu gihe kidahindagurika n’aho ubundi ayo mashereka atangira kugabanuka gahoro gahoro.
Muri rusange, amashereka ni ikinyobwa cy’ingenzi ku mpinja n’abana bato kandi uwagize amahirwe akonka neza, aba azakura neza kurusha utarayagize.
Abagabo bagirwa inama yo kudahangayikisha abagore babo batwite cyangwa bonsa kandi no mu gihe bonsa bakabafasha kubona indyo yuzuye, kuruhuka neza, bakabarinda umubabaro uwo ari wo wose no kwibuka ko uwo mwana ari uwabo bombi kandi akeneye urukundo rushoboka rwose.