Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Amashimwe Rwanda Revenue Yageneye Abatse EBM Yarenze Miliyari Frw 1.5
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu RwandaPolitikiUbukungu

Amashimwe Rwanda Revenue Yageneye Abatse EBM Yarenze Miliyari Frw 1.5

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 06 February 2025 6:03 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Uwitonze Jean Paulin  ushinzwe abasora n’itumanaho mu kigo cy’igihugu gishinzwe imisoro n’amahoro avuga ko mu mezi make ashize iki kigo cyahaye ishimwe rya Miliyari Frw 1.5 abatse EBM bakaba bariyandikishije.

Avuga ko guhemba abasora batse EBM ari ikintu gikorwa buri mpera z’igihembwe kandi buri muguzi watse EBM agenerwa 10% y’amafaranga yose y’icyo gicuruzwa.

Intego ni uguha buri muguzi agahimbazamusyi ko kwaka iriya fagitire kuko igira uruhare mu kuzamura ibyinjira mu isanduku ya Leta.

Ubusanzwe Itegeko ngenga rigena ko buri gicuruzwa cyose kiba kigomba gutangirwa fagitire ya EBM.

Uwitonze Jean Paulin avuga ko kugeza ubu hari abantu 58, 000 bamaze kwiyandikisha ngo bazahabwe iryo shimwe.

Avuga ko iyo mibare idahagije, agasaba abandi kwiyandisha bakazayihabwa.

Mu bantu bose biyandikishije, abagera kuri 43, 300 bamaze gufata fagitire zose hamwe zingana na 1,680,000 zifite agaciro kose hamwe ka Miliyari Frw 97 zirenga.

Muri ayo mafaranga yose, angana na Miliyari Frw 1.5 agize ishimwe ryahawe abiyandikishije ko baka EBM bose hamwe.

Ishimwe ryatanzwe ni irishingiye ku mafaranga yatanzweho umusoro hagati y’Ukwakira, Ugushyingo n’Ukuboza.

Icyakora Uwitonze Jean Paulin avuga ko ayo atari yo mafaranga yonyine azatangwa, akemeza ko ayo bari buhabwe muri Mutarama, 2025 bazayabona muri Mata, 2025.

Jean Paulin Uwitonze asaba abacuruzi kuzibukira kubika amafaranga bahawe n’abaguzi kugira ngo agezwe mu kigega cya Leta.

Yijeje abantu ko hari andi mafaranga ataragaruzwa, kandi ko nagaruzwa abantu bazahita bahabwa amafaranga yabo y’ishimwe bagenerwa.

Avuga kandi ko nibigaragara ko hari amafaranga yoherejwe ntagere kuri ba nyirayo azabageraho nyuma.

Uwitonze yibutsa abacuruzi ko u Rwanda rufite ikoranabuhanga ryo kumenya uwiba imisoro mu buryo ubwo ari bwo bwose.

Komiseri Uwitonze asaba abantu kwibuka ko imisoro batanga ibyara umusaruro ugaragarira buri wese kandi mu buryo bwose.

TAGGED:AbasorafeaturedUmusoroUwitonze
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Nduhungirehe Yakiriye Intumwa Ya Guterres Mu Karere
Next Article Perezida Wa Malawi Yasabye Ingabo Ze Kuva Muri DRC
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Kirehe: Akamaro K’Amashanyarazi Akomoka Ku Mirasire Y’Izuba Ni Ntagereranywa

Qatar Irashaka Kurega Netanyahu 

Inshuti Ya Trump Yishwe 

Ikipe y’Igihugu Y’Ingimbi Ya Volleyball Yitabiriye Igikombe Cya Afurika

Israel Yoherereje Abatuye Gaza Inyandiko Zibasaba Guhunga Inzira Zikigendwa

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Mutwarasibo Yiyahuye Kubera Umugore We

Hari Ubwoba Bw’Intambara Ya Amerika Na Venezuela 

Ebola Yagarutse Muri DRC

Ab’i Musanze Bibukijwe Akamaro Ingagi Zibafitiye

Rwanda: Ibiciro By’Ibikomoka Kuri Petelori Byazamutse

You Might Also Like

Mu RwandaUbuzima

Hari Icyo RSSB Isaba Abashaka Kuzahabwa RAMA

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

FERWAFA Yagennye Umubare Mushya W’Abanyamahanga Mu Ikipe Yitabiriye Shampiyona

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Congo Yarenze Umurongo Utukura Ubwo Yavugaga Ko Dukora Jenoside- Amb.Urujeni

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IbidukikijeMu RwandaUbukungu

Ibyahoze Ari Ibiryabarezi Binagurwamo Ibikoresho By’Ingirakamaro

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?