Uwitonze Jean Paulin ushinzwe abasora n’itumanaho mu kigo cy’igihugu gishinzwe imisoro n’amahoro avuga ko mu mezi make ashize iki kigo cyahaye ishimwe rya Miliyari Frw 1.5 abatse EBM bakaba bariyandikishije.
Avuga ko guhemba abasora batse EBM ari ikintu gikorwa buri mpera z’igihembwe kandi buri muguzi watse EBM agenerwa 10% y’amafaranga yose y’icyo gicuruzwa.
Intego ni uguha buri muguzi agahimbazamusyi ko kwaka iriya fagitire kuko igira uruhare mu kuzamura ibyinjira mu isanduku ya Leta.
Ubusanzwe Itegeko ngenga rigena ko buri gicuruzwa cyose kiba kigomba gutangirwa fagitire ya EBM.
Uwitonze Jean Paulin avuga ko kugeza ubu hari abantu 58, 000 bamaze kwiyandikisha ngo bazahabwe iryo shimwe.
Avuga ko iyo mibare idahagije, agasaba abandi kwiyandisha bakazayihabwa.
Mu bantu bose biyandikishije, abagera kuri 43, 300 bamaze gufata fagitire zose hamwe zingana na 1,680,000 zifite agaciro kose hamwe ka Miliyari Frw 97 zirenga.
Muri ayo mafaranga yose, angana na Miliyari Frw 1.5 agize ishimwe ryahawe abiyandikishije ko baka EBM bose hamwe.
Ishimwe ryatanzwe ni irishingiye ku mafaranga yatanzweho umusoro hagati y’Ukwakira, Ugushyingo n’Ukuboza.
Icyakora Uwitonze Jean Paulin avuga ko ayo atari yo mafaranga yonyine azatangwa, akemeza ko ayo bari buhabwe muri Mutarama, 2025 bazayabona muri Mata, 2025.
Jean Paulin Uwitonze asaba abacuruzi kuzibukira kubika amafaranga bahawe n’abaguzi kugira ngo agezwe mu kigega cya Leta.
Yijeje abantu ko hari andi mafaranga ataragaruzwa, kandi ko nagaruzwa abantu bazahita bahabwa amafaranga yabo y’ishimwe bagenerwa.
Avuga kandi ko nibigaragara ko hari amafaranga yoherejwe ntagere kuri ba nyirayo azabageraho nyuma.
Uwitonze yibutsa abacuruzi ko u Rwanda rufite ikoranabuhanga ryo kumenya uwiba imisoro mu buryo ubwo ari bwo bwose.
Komiseri Uwitonze asaba abantu kwibuka ko imisoro batanga ibyara umusaruro ugaragarira buri wese kandi mu buryo bwose.