Amaso Yerekejwe Kuri Zimbabwe Mu Gushakisha Protais Mpiranya

Urwego rwasimbuye Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (IRMCT), rwatangaje ko urugendo rwo gushakisha Protais Mpiranya ukekwaho uruhare rukomeye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 rukomeje, ndetse amaso yerekejwe ku gihugu cya Zimbabwe.

Raporo y’ibikorwa by’Urwego hagati ya tariki 1 Nyakanga 2020 na 30 Kamena 2021 ivuga ko nyuma y’ifatwa rya Félicien Kabuga no kwemeza urupfu rwa Augustin Bizimana wabaye Minisitiri w’Ingabo, Ubushinjacyaha burimo gushakisha abarimo Mpiranya wayoboye abasirikare barindaga Perezida Juvenal Habyarimana, na Fulgence Kayishema.

Iyo raporo iheruka gushyikirizwa Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye igaragaza ko imbogamizi ikomeye bahura nayo mu kubashakisha ari ukubura ubufatanye bw’ibihugu bikekwa ko bihishemo.

Hari aho igira iti “By’umwihariko, Kayishema akomeje kwihishahisha kubera ko Afurika y’Epfo yananiwe gutanga umusanzu wayo. Ntabwo ibintu byigeze bihinduka, cyane ko n’ubusabe buheruka bw’uko hajya hatangwa amakuru mu buryo buhoraho butigeze busubizwa.”

- Advertisement -

Ivuga ko Ubushinjacyaha bufite gahunda yo kujya Pretoria mu gihe cya vuba, mu gukomeza gusaba ubufatanye mu gufata abashakishwa bakekwaho uruhare muri Jenoside.

Raporo kandi ivuga ko hakomeje ibikorwa byo gushakisha aho Mpiranya yaba aherereye ngo afatwe. Muri ibyo byose ngo hari amakuru y’ibanze akomeje gukurikiranwa.

Iti “Mu gihe cyatangiwe raporo, Ibiro by’Ubushinjacyaha byongereye imikoranire n’ubuyobozi bwa Zimbabwe. Byishimira uburyo bwongeye gushimangira ubufatanye bwuzuye kandi butanga umusaruro.”

“Ibiro byishimiye ibiganiro byagiranye n’itsinda ryashyizweho na Guverinoma ya Zimbabwe ngo rifashe mu bijyanye n’iperereza ndetse byohereje ubundi busabe bitekereza ko buzubahirizwa.”

Raporo ishimangira ko Umushinjacyaha mukuru ategerejwe mu murwa mukuru Harare, mu biganiro byo ku rwego rwo hejuru bigamije kurushaho gushakisha Mpiranya.

Leta zunze Ubumwe za Amerika yashyizeho igihembo cya miliyoni $5 ku muntu wese uzatanga amakuru azatuma abantu bari ku rutonde rw’abashakishwa, batabwa muri yombi.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version