Isiganwa ry’amagare riri ku rwego mpuzamahanga ryiswe Tour du Rwanda rizaba guhera tariki 2 kugeza tariki 09, Gicurasi, 2021. Ubu ryashyizwe ku rwego rwa 2.1 ni ukuvuga ko ryazamutse ku rwego rw’uko abakinnyi mpuzamahanga baryitabira.
Ni isiganwa ribaye bwa mbere kuva icyorezo COVID-19 cyagera mu Rwanda.
Kuri uyu wa Kane tariki 15, Mata, 2021 nibwo hari kuba inama yiga uko ririya rushanwa ryazakorwa neza.